• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

R.Kerry ashobora kumara ubuzima bwe busigaye mu gihome azira guhohotera abana n’abagore

Umwanditsi
September 28, 2021

Umuririmbyi w’Umunyamerika R. Kelly yahamwe no gukoresha nabi kuba ari icyamamare, agashyiraho uburyo bwo guhohotera abagore n’abana abakoresha imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imyaka makumyabiri.

Abamushinja cumi n’umwe, nkuko BBC ibitangaza, bagizwe n’abagore icyenda n’abagabo babiri, batanze ubuhamya muri uru rubanza rwamaze ibyumweru bitandatu, bavuga uburyo bw’imibonano mpuzabitsina bukojeje isoni bakoreshejwe ndetse n’urugomo bakorewe.

Nyuma y’iminsi ibiri ikora isuzuma, inteko y’abacamanza yasanze Kelly, w’imyaka 54, ahamwa n’ibyaha byose yaregwaga. Kumukatira igihano byitezwe kuba ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa gatanu mu 2022 kandi bishoboka ko ashobora kumara igihe gisigaye cy’ubuzima bwe afunze.

Inteko y’abacamanza yasanze Kelly, ubundi izina rye mu buryo burambuye ni Robert Sylvester Kelly, yari akuriye igico cy’abantu gikoresha urugomo n’agahato cyareshyaga abagore n’abana kugira ngo abakorere ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu muririmbyi wamamaye cyane mu ndirimbo ye yahawe igihembo yitwa I Believe I Can Fly, yanahamwe no gucuruza abagore hagati ya za leta zitandukanye z’Amerika no gukoresha abana filime z’urukozasoni (child pornography).

Hamwe n’ibirego umunani byo gucuruza abantu hagamijwe kubakoresha imibonano, Kelly yanahamwe no gukora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko, ikirego ubusanzwe kiregwa abari mu mashyirahamwe y’ubugizi bwa nabi buteguwe.

“Niteguye gutangira kubaho ubuzima bwanjye nta bwoba”

Mu rubanza rwe, abashinjacyaha bavuye imuzi (barondoye) uburyo abakuriye abakozi be, abamucungira umutekano n’abandi bamuri hafi bakoze mu kumufasha mu bugizi bwa nabi bwe.

Umugore umwe, watanze ubuhamya ko Kelly yamufunze, akamuha ibiyobyabwenge ndetse akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu, mu itangazo ryanditse yasohoye nyuma y’umwanzuro w’urukiko yavuze ko yari amaze igihe “yihisha” “kubera inkeke nashyirwagaho” na Kelly, kuva uwo mugore yatangaza ku mugaragaro ibyo amushinja.

Uwo mugore, umwirondoro we watanzwe mu rukiko nka Sonja, yongeyeho ati: “Niteguye gutangira kubaho ubuzima bwanjye nta bwoba no gutangira urugendo rwo gukira ibikomere”.

Lizette Martinez, undi mugore watanze ubuhamya mu rukiko, yavuze ko “aruhuwe” n’uyu mwanzuro. Yongeyeho ati: “Ntewe ishema cyane n’abagore bashoboye kuvuga ukuri kwabo”.

Inyandiko z’urukiko zanahishuye guhungabanya mu bitekerezo Kelly yakoreraga abo yahohoteraga. Ntabwo bari bemerewe kurya cyangwa gukoresha ubwiherero atabahaye uruhushya, yagenzuraga imyenda bambara ndetse agatuma bamuhamagara “Papa”.

Gloria Allred, umwunganizi mu mategeko waburaniye benshi mu bo Kelly yahohoteye, yabwiye abanyamakuru ati: “Maze imyaka 47 ndi umunyamategeko. Muri iki gihe, nakurikiranye abantu benshi bakora ihohotera rishingiye ku gitsina bakoreye ibyaha abagore n’abana. Muri abo bakora ihohotera bose nakurikiranye, Bwana Kelly ni we wa mbere mubi cyane”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru hanze y’urukiko kuri uyu wa mbere, umushinjacyaha Jacquelyn Kasulis yavuze ko inteko y’abacamanza yatanze ubutumwa ku bagabo b’ibikomerezwa nka Kelly.

Madamu Kasulis yagize ati: “Igihe byafata icyo ari cyo cyose, ukuboko kw’amategeko kuzagufata”.

Uyu mwanzuro w’urukiko ugezweho nyuma y’imyaka 13 Kelly agizwe umwere ku birego byo gukoresha abana filime z’urukozasoni nyuma y’urubanza rwabereye muri leta ya Illinois.

Byinshi mu birego byumviswe muri uru rubanza byatangajwe bwa mbere muri filime mbarankuru yatangajwe mu 2019 yiswe ‘Surviving R Kelly’, cyangwa Kurokoka R Kelly, ugenekereje mu Kinyarwanda.

Rimwe na rimwe abakorewe ihohoterwa batoranywaga mu bitabiriye ibitaramo bye, cyangwa bakareshywa ngo bamusange nyuma yo guhabwa ubufasha mu muziki wabo wari ukiri ku rwego rwo hasi, bamaze kugira amahirwe yo guhura n’icyo cyamamare. Ariko nyuma yo kugera mu bari hafi ye, basangaga bagomba gukurikiza amategeko akarishye kandi bagahanwa bikomeye iyo barengaga ku byo itsinda rye ryitaga “amategeko ya Rob”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga