• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Imfungwa muri Ecuador zatanye mu mitwe hapfa abasaga 110 harimo abaciwe imitwe

Umwanditsi
September 30, 2021

Abantu batari munsi ya 116 ubu ni bo bazwi ko bapfiriye mu mirwano y’ibico by’abacyeba muri gereza yo muri Ecuador (Équateur), nkuko abategetsi babivuga, uru rukaba ari rwo rugomo rwa mbere rwiciwemo abantu benshi muri gereza mu mateka y’iki gihugu cyo muri Amerika y’epfo.

Imfungwa zitari munsi y’eshanu nkuko BBC ibitangza, zishwe ziciwe imitwe muri ubwo bushyamirane bwabaye kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Guayaquil, mu gihe abandi bishwe barashwe. Umukuru wa Polisi Fausto Buenaño avuga ko imfungwa zanateye ibisasu bya grenade.

Byasabye abapolisi 400 kugira ngo iyo gereza yongere kwigarurirwa n’inzego zishinzwe umutekano, ikaba ifungiyemo imfungwa zifite aho zihuriye n’ibico by’abacuruza ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga.

Ibitangazamakuru byaho bitangaza ko izo mvururu zategetswe n’ibico bikomeye by’abacuruza ibiyobyabwenge bo muri Mexico (Mexique) ubu bisigaye bikorera no muri Ecuador.

Umukuru w’urwego rw’amagereza muri Ecuador Bolivar Garzon yabwiye radio yo muri icyo gihugu ko uko ibintu byari bimeze “byari biteye ubwoba cyane“.

Yagize ati:” Ejo, Polisi yahisubije saa munani z’amanywa [14h, ku isaha yaho], ariko mu ijoro ryacyeye hongeye kubaho kurasa, ibindi bintu, ibiturika none uyu munsi mu gitondo twahisubije hose hose, turimo kwinjira mu nzu nto zo hanze ahabereye imirwano tukahasanga indi mirambo”.

Ubu ni bwo bwicanyi bwa vuba aha bubaye mu rukurikirane rw’ubwicanyi burimo abagize ibico by’abacyeba birwanira gutegeka amagereza. Mu kwezi kwa kabiri, imfungwa 79 ziciwe mu mirwano yabereye igihe kimwe.

Gereza ya Litoral, yabereyemo ubu bwicanyi bwo ku wa kabiri nijoro, ifatwa nk’imwe mu magereza ateje ibyago byinshi cyane mu gihugu.

Bwana Buenaño, wa mukuru wa polisi, yavuze ko imfungwa zo mu gice kimwe cya gereza zakambakambye (zagendesheje inda) zinyura mu mwobo kugira ngo zigere mu kindi gice cyayo, aho zarwanye n’abagize ikindi gico cy’abacyeba.

Imfungwa zirenga 80 zakomeretse.

Polisi yashoboye kugera ku batetsi batandatu bari baheze mu gice cya gereza cyatangiriyemo imirwano, ishobora kubatabara.

Perezida wa Ecuador Guillermo Lasso yatangaje igihe cy’ibihe bidasanzwe mu rwego rw’amagereza rwo muri icyo gihugu.

Gereza ya Litoral ifungiyemo abo mu gico cya Los Choneros, igico cyo muri Ecuador byibazwa ko gifite aho gihuriye n’igico gikomeye cyo muri Mexique cy’abacuruza ibiyobyabwenge kizwi nka Sinaloa.

Ariko ikindi gico cy’abagizi ba nabi cyo muri Mexique, kizwi nka Jalisco New Generation cartel (CJNG), kirimo kugerageza kugirana umubano n’ibico byo muri Ecuador kugira ngo cyigarurire imihanda icamo magendu y’ibiyobyabwenge iva muri Ecuador yerekeza muri Amerika yo hagati, kiyambure ba mucyeba bo mu gico cya Sinaloa.

Mu kwezi kwa karindwi, Perezida Lasso yavuze ko urwego rw’amagereza rwa Ecuador rwarengewe ubushobozi ku kigero cya 30%. Yatangaje gahunda yo kwihutisha ibikorwa byo gufungura imfungwa zamaze gufungwa igihe kinini cy’igifungo zakatiwe cyangwa zakoze ibyaha byoroheje, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga