• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
03/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
03/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano
03/12/25
Over za 2.5 zahesheje Umunyamahirwe muri FORTEBET gutsindira akayabo ka 5,403,680Frws

Icyamamare mu gucuranga Piano mu bushinwa yatawe muri yombi azira indaya

Umwanditsi
October 22, 2021

Icyamamare mu gucuranga Piano mu Gihugu cy’u Bushinwa, Li Yundi, afunzwe azira gusambana n’indaya, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru cya Leta.

Ku rubuga nkoranyambaga, Polisi yanditse ko umugabo w’imyaka 39 hamwe n’indaya y’imyaka 29, bemeye ko bakoze ibintu bitemewe n’amategeko.

Bafashwe nyuma y’aho abanyagihugu batangiye iyo nkuru ku bategetsi. Mu gihe Polisi itashyize hanze amazina yiwe, ikinyamakuru cya Leta nicyo nyuma cyemeje ko ari Li. Iyo nkuru nkuko BBC ibitangaza, yababaje abakunzi benshi b’uwo mugabo uzwi kw’izina rya “China Piano Prince”.

Ku myaka 18, Li yabaye umuntu wa mbere ukiri muto uvuza piano, ahabwa agashimwe ka mbere gakomeye mpuzamahanga ka Chopin Piano Competition mu mwaka w’ 2000.

Yakomeje avuza piano hirya no hino ku Isi, akaba n’umuntu azwi cyane mu bantu bavuga ururimi rw’igishinwa.

Umuntu umwe yanditse ku rubuga nkoranyambaga Weibo rumeze nka Twitter ati:”Mana yanjye, biratangaje. Uyu ni Li Yundi twese dutangarira?”.

Abandi berekana amakenga ku kuntu yafashwe.

Undi yanditse ngo:”Mfite amakenga yo kumenya uburyo abantu bamenye ko ari we. Ubonye umugabo w’imyaka 39 n’umugore w’imyaka 29 binjiye mu nzu bari kumwe, bigenda gute ngo abantu bamenye ko ari indaya, na we ari umukiriya we?”.

Nyuma y’aho iyo nkuru imenyekaniye, ishyirahamwe ry’abanyamuziki mu Bushinwa ryavuze ko rigiye kwaka ubunywanyi/gutandukana na Li kuko “atanga isura mbi cyane mu bantu”.

Bamwe mu bareba ibintu n’ibindi, bavuga ko ifungwa rye rishobora gufatwa nk’igabishwa/kuburira ku myitwarire mibi y’abandi ba rurangiranwa mu gihe Ubushinwa bwahagurukiye abakora akazi kerekeye umuziki.

Mu mategeko yo mu Bushinwa, abasambana cyangwa se abagurisha indaya bashobora gupfungwa kugera ku minsi 15 bakanatanga amande ashobora kugera ku madolari ya amerika 782.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5927 Posts

Politiki

4176 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga