• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
02/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
02/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
02/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Sudan: Abatari bake bishwe abandi barakomereka mu myigaragambyo yamagana ihirikwa ry’ubutegetsi

Umwanditsi
October 26, 2021

Abantu batari munsi ya batatu bitangazwa ko bapfuye naho abandi bagera kuri 80 barakomereka, nyuma yuko abasirikare barashe ku mbaga y’abigaragambya bamagana kuba igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Sudan.

Abigaragambya biraye mu mihanda kuri uyu wa mbere nyuma yuko abasirikare basheshe ubutegetsi bwa gisivile, bafunga abanyapolitiki bakuru mu butegetsi ndetse batangaza ko igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe.

Bitangazwa ko abasirikare bagiye bajya mu nzu ku yindi mu murwa mukuru Khartoum, bagata muri yombi abategura imyigaragambyo baho.

Iryo hirikwa ry’ubutegetsi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ryamaganwe ahatandukanye ku isi, ndetse Amerika yahagaritse imfashanyo ya miliyoni 700 z’amadolari yari igenewe Sudan.

Jenerali Abdel Fattah Burhan wayoboye iryo hirikwa ry’ubutegetsi, yavuze ko gusubiranamo kwa rwihishwa kw’abanyapolitiki ari ko kwatumye igisirikare gifata ubutegetsi.

Kuva mu myaka ibiri ishize, nyuma y’imyigarambyo y’abaturage ubwo Omar al-Bashir yahirikwaga n’igisirikare ku butegetsi yari amazeho imyaka 30, abategetsi b’abasivile na bagenzi babo b’abasirikare bakomeje gushyamirana.

Ubwo ijoro ryagwaga ku wa mbere, umubare munini w’abigaragambya bari bari mu mihanda y’i Khartoum – no mu yindi mijyi – basaba ko ubutegetsi bwa gisivile busubiraho, nkuko bivugwa na Mohamed Osman, umunyamakuru wa BBC mu ishami ritangaza mu Cyarabu, uri mu murwa mukuru.

Umwe mu bigaragambya wakomeretse yabwiye abanyamakuru ko yarashwe ku kuguru n’igisirkare ari hanze y’ibiro bikuru by’igisirikare, mu gihe uwundi mugabo yavuze ukuntu igisirikare cyabanje gutera ibisasu bya grenade bitari ibya nyabyo byo gukanga, nyuma kikarasa amasasu nyamasasu.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga