• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: COVID-19 yatumye bamwe mu bayoboke b’Amadini n’Amatorero bishora mu byaha

Umwanditsi
October 29, 2021

Abakuriye Amadini n’Amatorero mu karere ka Kamonyi, baravuga ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye bamwe mu bayoboke babo bishora mu byaha ndetse ngo bamwe banze kubireka. Abayobozi b’Amadini n’Amatorero kandi, barasaba abatarabona ibyangombwa kubishaka ndetse bagasaba gukomorerwa bagakora ibiterane byo hanze kuko byagabanya abakora ibyaha.

Ibi babigarutseho mu biganiro byateguwe n’Umuryango Ihorere Munyarwanda( IMRO), byahuje abakuriye imiryango itegamiye kuri Leta kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021, bagamije kureba uko ubutabera butangwa ndetse n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu karere ka kamonyi akaba anayobora itorero rya ADEPR/Kamonyi, Pasteur Ndatimana Rwizigura Bonke, avuga ko mu myaka ibiri igiye gushira abakora ibyaha bagiye biyongera kubera ko hari abari abakozi bategetswe gukorera mu rugo bityo babona amakosa amwe namwe, ndetse ngo hari abanyoye inzoga hiyongeraho kudasenga kubera gufunga insengero na Kiriziya.

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro.

Yagize ati” Muri iki gihe cya COVID-19 kijya kuba imyaka 2 ubonako ibyaha byagiye byiyongera cyane, ariko bigaterwa nuko abari abakozi bataba hafi y’imiryango yabo, baje gukorera mu rugo bityo bituma babona amakosa yo mu rugo, ariko haniyongeraho ko abantu banyoye inzoga nyinshi kuko wumvaga uko inganda zikora ibisindisha n’ibidasindisha zigamba ko zungutse ukabyibaza,  hakiyongeraho ko insengero nazo zafunzwe abantu bakabura aho bajya agakomye kose kakaba amakosa”.

Akomeza ati” Ariko ubona ko ibintu byahindutse nyuma yaho ingamba zoroherejwe, gusa turacyasaba ko twakwemererwa gukora ibiterane byo hanze kuko byabafasha kurushaho kwegerana n’Imana bakabona ikibahuza kuko babonye aho kwihisha basenga”.

Uhagaririye itorero rya ADEPR mu ntara y’Amajyepfo, Karinganire Charles avuga ko bashimira Leta ko yabafunguriye insengero, agasaba ko n’izindi zitaruzuza ibyangombwa zibishaka zigafungurirwa, abantu bakarushaho kwegerana n’Imana kuko hari byinshi bishoyemo bazareka bigasimbuzwa isengesho.

Yagize ati” Turishimira ko bafunguye zimwe mu nsengero abantu bakongera kwegerana n’Imana kandi ubona ko ibintu bigenda bigaruka mu murongo neza, gusa hakwiye kubaho ubukangurambaga buhoraho bwo kwigisha abayoboke bacu ko ibibazo bagira bidakemurwa no guhangana ahubwo bishakirwa ibisubizo mu bwumvikane kandi tunabigisha kwisunga isengesho”.

Kabera Shabban ushinzwe ubutabera mu muryango wa Islam mu karere ka Kamonyi,  avuga ko umuyoboke udafite icyo gukora abona uko yishora mu byaha, ariko ngo iyo babonye icyo gukora bakagerekaho isengesho bigenda neza bakubahana hagati yabo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza waruhagaririye akarere ka Kamonyi, Epimaque Munyakazi, avuga ko muri ibi bihe turimo abakora ibyaha bagiye biyongera cyane ku buryo inzu zibacumbikira ngo zuzuye, ariko akemeza ko aba banyamadini n’amatorero ndetse n’indi miryango byafasha kubigisha no kubibutsa ko bakwiye kwirinda gukora ibyaha.

Munyakazi, akomeza yemeza ko ubuyobozi bwite bwa Leta butabasha kuvuguta umuti uhamye wo kurandura ibi byaha bwonyine mu gihe imiryango itegamiye kuri Leta yaba itabigizemo uruhare.

Nubwo batavuga imibare ifatika y’abakora ibyaha cyangwa ababifatiwemo, bahamya ko aho Polisi icumbikira abajyanwa imbere y’abagenzacyaha ndetse no mu nkiko huzuye ndetse n’ikigo gicumbikirwamo inzererezi cya Remera-Rukoma nacyo ngo gihora gisa nk’icyuzuye kubera ko abajemo badatindamo, bigishwa bakarekurwa bitewe nibyo bafatiwe ariko bakomeza kwiyongera.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga