• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Muhanga: RIB iributsa abatuye muri Ndiza kudaheranwa n’ibibazo bikeneye ubutabera

Umwanditsi
November 9, 2021

Hashize igihe abaturage bo mu bice bya Ndiza bavuga ko bahohoterwa bikabasaba gukora urugendo rurerure bajya gutanga ibirego byabo kuri RIB sitasiyo ya Nyamabuye. Basaba ko uru rwego rwabegereza serivise barukeneyeho.

Paulin Minani, avuga ko hari abahohoterwa bakora urugendo rurerure bajya kuregana n’ababahohotera ndetse bamwe bagacibwa intege n’ingendo bakora bagahitamo kubyihorera.

Yagize ati” Reba iyi mirenge yose yo mu gice cya Ndiza irimo Rugendabari, Kibangu, Nyabinoni na Rongi, abagize ibibazo bagashaka kurega bajya I Muhanga kuko nta sitasiyo tugira ndebe abatabonye amafaranga y’urugendo bahitamo kubyihorera”.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB, Kalihangabo Isabelle aributsa abatuye mu bice bya Ndiza no mu bindi bice bidafite sitasiyo z’ubugenzacyaha ko bajya bakoresha telefoni zitishyurwa bakagaragaza akarengane n’ihohoterwa bahura naryo.

Yagize ati” Nibyo hari ibice byo hirya no hino tutarabasha kugeramo bitewe n’impamvu zitandukanye ndetse no kuba uru rwego rutarakura ngo rugere hose mu Gihugu, biterwa nuko tutarakwiza umubare w’abakozi bose dukeneye, ariko ntawe ukwiye kubuzwa uburenganzira bwe ngo nuko tutarahagera”.

Akomeza avuga ko ugannye uru rwego aho yaba avuye hose yakirwa kandi agahabwa serivisi yatse kandi ku gihe. Avuga ko uru rwego rwibutsa abaturage ko mu gihe batarabegera kurushaho bazajya bakoresha uburyo bwa telefoni zashyizweho ndetse n’indi mirongo kugirango bagaragaze ibibazo bafite.

Yagize ati” Uru rwego rwacu rufasha buri wese kubona serivisi arushakaho, bityo abari kure yaho dukorera bashobora gukoresha uburyo bwose bushoboka burimo telefoni zihamagarwa ku buntu, imirongo migari ya interineti ndetse n’imbuga nkoranyambaga bagaragaze ibibazo byabo kandi twizera ko benshi bahabwa serivisi batanageze kuri sitasiyo”.

Mu bindi yagarutseho, avuga ko ntawe ukwiye kubura ubutabera bikomotse ku kutabasha kugera aho uru rwego rukorera, ko kandi nta n’ukwiye gukora icyaha yitwaje ko abagenzacyaha batari hafi yabo. Ashimangira ko amategeko atazabura gukurikirana uwo ariwe wese uzakora icyaha igihe cyose yamenyekanira.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga