• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/09/25
Kamonyi-Rukoma: Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yishe mugenzi we wUmuhungu amuteye icyuma
02/09/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Ukekwaho ubugizi bwa nabi yarashwe arapfa
02/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
02/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel

Inzu ya Donald Trump imaze imyaka 120 yaguzwe akayabo ka Miliyari zisaga 375 z’u Rwanda

Umwanditsi
November 15, 2021

Biravugwa ko Trump Organization yageze ku bwumvikane bwo kugurisha imwe muri Hotel zayo zikomeye kuri miliyoni $375 (arenga miliyari 375Frw).

 Muri uko kugurwa, Trump International Hotel izahita ifata izina rya Waldorf Astoria maze icungwe na Hilton group, nk’uko amakuru abivuga. Mu kwezi gushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, iperereza ry’inteko ya Amerika ryasanze iyi hoteli yarahombye arenga miliyoni $70 mu gihe Trump yari perezida.

Mu kwezi kwa Nzeri (kwa cyenda) 2016 nibwo Trump Organisation yafunguye iyi nzu nk’ubucuruzi bwa hoteli kuri rubanda rwose, ariko kuva mu 2019 iyi hoteli y’ibyumba 263 yahise ishyirwa kw’isoko.

Iyi nzu imaze imyaka 120 yubatswe iri ku ntera igera kuri 1Km uvuye kuri White House i Washington. Mu 2012 nibwo Trump Organisation yabonye icyangombwa cyo kuvugurura iyi nyubako yahoze ari ibiro by’Iposita.

Nyuma y’imyaka ine nibwo yafunguwe nka hotel, hari hashize ibyumweru Trump yemejwe n’ishyaka ry’Abarepubulikani ngo arihagararire mu matora ya perezida.

Mu gihe Trump yari ku butegetsi, iyi hotel yagendwaga cyane n’abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani baje muri uwo mujyi, ariko kandi yavuzweho inkuru zitandukanye.

Mu 2018 abakuru b’amadini basabye ko yamburwa uburenganzira bwo kugurisha inzoga zikaze za liquor, bavuga ko nyirayo “atari umuntu w’ingeso nziza“.

Vuba aha, iperereza ry’inteko ishingamategeko ryasanze Donald Trump “yarakabirije cyane” inyungu y’iyi hoteli ubwo yavugaga ko yinjije miliyoni $150 ku butegetsi bwe. Iryo perereza rivuga ko ahubwo mu gihe yari ku butegetsi iyi hoteli yahombye miliyoni $70.

Komite yakoze iperereza ivuga ko inyandiko zigaragaza ko iyi hoteli, mu buryo budasobanutse, yishyuwe miliyoni $3.7 zavuye muri Leta z’ibindi bihugu – amadorari yakwishyura amajoro 7,400 habariwe ku biciro bisanzwe by’iyi hoteli.

Trump yamaganye iyo raporo avuga ko “iyobya“, ndetse ko nta kibi yaba yarakoze kijyanye na yo.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5855 Posts

Politiki

4106 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga