• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/05/26
Ngamba-Kwibuka32: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashima ko gusaba kwabo kumviswe nyuma y’imyaka 32
13/05/26
Kamonyi-Kwibuka32: Urugaga rw’Abikorera/PSF rwiyemeje kubakira abarokotse Jenoside batishoboye, inzu 4
13/05/26
Runda: Abanyerondo 270 barimo Abagore 13 bambitswe impuzankano(Uniform)nshya, basabwa kudakangwa n’Abanyabyaha
13/05/26
Mu itangazamakuru haracyarimo icyuho ku gukora inkuru ku ngengo y’Imari- Fulgence/FOJO

Kenya: Utarakingiwe Covid-19 nta serivise ya Leta azajya ahabwa

Umwanditsi
November 22, 2021

Leta ya Kenya igiye gushyiraho ibwiriza ry’uko guhera mu kwezi gutaha umuturage utarakingiwe Covid-19 atazajya ahabwa serivisi za Leta.

Minisitiri w’ubuzima Mutahi Kagwe yavuze ko abatarakingiwe bashobora kwangirwa kwinjira mu modoka rusange, mu ndege z’imbere mu gihugu, cyangwa muri gari ya moshi.

Abanyakenya kandi nkuko BBC ibitangaza, ngo bazaba basabwa icyangombwa ko bakingiwe kugira ngo bagere ku bigo by’amashuri, kuri serivisi z’abinjira n’abasohoka, n’izindi serivisi zinyuranye za Leta. Iryo bwiriza yavuze ko ritangira kujya mu ngiro tariki 21 z’Ukuboza (ukwa 12) uyu mwaka.

Bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ku isi, bavuga ko amategeko yo gukingira abantu anyuranyije n’uburenganzira bwa muntu bwo guhitamo ikimukwiriye.

Guhera kuwa kabiri, n’urubyiruko rurengeje imyaka 15 ruzatangira guhabwa urukingo rwa Covid muri Kenya.

Kenya ifite intego yo gukingira abaturage miliyoni 10 kugeza ku mpera z’Ukuboza. Iki gihugu cy’abaturage barenga miliyoni 50, kimaze gukingira munsi ya 10% byabo.

Ibihugu byinshi muri Africa biracyari ku rugero rwo gukingira byuzuye Covid ruri munsi ya 10% by’abaturage. Muri Africa y’iburasirazuba, uretse u Rwanda rugeze kuri hafi 25% mu gukingira byuzuye abaturage barwo, ibindi bihugu biri ku rugero ruri munsi ya 5%.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5962 Posts

Politiki

4210 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1051 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga