• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

NewZealand: Umudepite yafashwe n’ibise yegura igare aranyonga ajya kubyara

Umwanditsi
November 29, 2021

Iyi ntumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, Julie Anne Genter nyuma yaho yatangaje kuri Facebook ati: “Mu by’ukuri sinari nateganyije kunyonga igare ndi ku bise, ariko byarangiye ari ko bigenze”.

Uyu muvugizi w’ishyaka rya Green Party ku bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, ubu si ubwa mbere yarabikoze, mu myaka itatu ishize yari minisitiri ubwo na bwo yakoraga urugendo nk’urwo.

Madamu Genter, w’imyaka 41, arazwi cyane mu gushishikariza abantu kugenda ku igare. Uyu munyapolitiki wavukiye muri Amerika yavuze ko ibise bye “ntibyari bibi cyane” ubwo we n’umugabo we bafataga icyemezo cyo kugenda ku magare. Yatangaje ifoto ya bombi bari aho imodoka ziparika kuri ibyo bitaro.

Uwa mbere mu bagize inteko ishingamategeko ya New Zealand wabyaye akiri mu mirimo ye yabyaye mu 1970, mu gihe undi munyapolitiki waho mu 1983 yonkereje mu kazi ke.

Mu kwezi kwa gatandatu mu 2018, Minisitiri w’intebe wa New Zealand Jacinda Ardern yabaye umukuru w’igihugu wa kabiri ku isi ubyaye ari ku butegetsi. Kuva icyo gihe nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, hagiye habaho abanyapolitiki benshi bajyana abana babo mu kazi, bamwe bakabonkereza ku kazi.

Ariko mu Bwongereza, Depite Stella Creasy wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Labour ku wa kabiri w’iki cyumweru gishize yajyanye mu nteko ishingamategeko uruhinja rwe rw’umuhungu rw’amezi atatu, ariko nyuma abwirwa ko abana batemerewe kuzanwa mu cyumba cy’inteko. Akanama ko mu nteko karimo gusuzuma iryo tegeko.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga