• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga: Ibyo utamenye ku ihagarikwa ry’igitaramo cya Silent Disco

Umwanditsi
November 30, 2021

Igitaramo cya Silent Disco cyagombaga kubera mu kabari kazwi nka “New Terrasse Chez Vincent” cyarahagaritswe kubera ubwumvikane bucye hagati y’abateguye iki gitaramo na ba nyiri aka kabari nyuma yo kwinjiza abari baguze amatike yo kucyitabira na nyiri akabari agashaka kwinjiza abakiriya basanzwe batipimishije. Ni igitaramo cyagombaga kuba kuwa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021.

Abari bitabiriye iki gitaramo bavuga ko ba nyiri aka kabari bifuzaga ko n’abandi bakiriya binjira batipimishije akabari kagakomeza gukora nkuko bisanzwe, mu gihe abateguye iki gitaramo bifuzaga ko uwaguze itike ariwe winjira gusa.

Mukamasabo Diane avuga ko yaguze itike ashaka kwishimana n’umuryango we ariko bakaza kubwirwa ko gisubitswe, bituma bashaka amakuru bamenya ko gifunzwe bitewe  n’ubwumvikane bucye hagati y’abateguye igitaramo naho cyagombaga kubera.

Yagize ati” Naguze tike nshaka kwinezeza ndetse no gusohokana n’umuryango wanjye, ariko siniyumvishaga icyatuma iki gitaramo gihagarikwa kuko ibyo twasabwaga byose byari byakozwe, twipimishije  COVID-19, ariko nyuma twamenye ko byaturutse ku bwumvikane bucye bw’abateguye iki gitaramo”.

Mugengana Diogene, avuga ko Polisi yabihagaritse yakoze inshingano zayo kuko batse uburenganzira bw’igitaramo ariko bo ubwabo babirwaniramo. Ahamya ko nk’abaguze amatike bakanubahiriza ibyasabwaga babihombeyemo.

Yagize ati” Tukimara kumenya ko igitaramo kitakibaye twarababaye tunagirango ni Polisi igifunze, ariko tunamenya ko abateguraga iki gitaramo aribo babirwaniyemo ntibumvikane, twebwe duhomba amatike twaguze n’ibipimo bya COVID-19 twakoresheje”.

Ku ruhande rwa Descenty yateguye iki gitaramo, bavuga ko bahombye ndetse bazitabaza inzira z’amategeko kuko abasaga 161 bose bari bamaze kugura amatike ndetse banahabwa “Ecouteur”zo kumviramo, batungurwa no kubona ba nyiri akabari bavuga ko n’abandi bakiriya bagomba kwinjira bo batipimishije, babona baba barenze ku nshingano zabo zo kubahiriza amabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko iki gitaramo koko cyahagaritswe kubera ubwumvikane bucye bw’abateguye iki gitaramo naho cyagombaga kubera kuko buri wese yakururaga yishyira.

Akomeza avuga ko uburenganzira basabye bwari ubwo gukora igitaramo bityo rero ntabwo Polisi yaza gucungira umutekano akabari kuko abazaga mu gitaramo berekanaga ko bipimishije kandi banubahirije amabwiriza, ariko ngo nyiri aka kabari agashaka ko n’abandi bakiriya bakwinjira bituma iki gitaramo kitaba.

Bamwe mu bitabiriye bene nk’iki gitaramo cyabereye i Butare, bavuga ko uburyo ibi bitaramo bikorwamo bitandukanye cyane n’ibyari bisanzwe, ko ababyitabiriye badashobora gusabana kuko buri wese aba yumva umuziki we gusa kandi akumva umuvanzi w’imiziki ashaka.

Abateguye iki gitaramo bavuga ko bagiye kwiyambaza abanyamategeko kuko bari batanze byinshi kugirango iki gitaramo kigende neza, banezeze abanyamuhanga, ko ndetse gihagarikwa hari abafashe ibikoresho bamwe baranabitahana.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga