• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
21/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi
21/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
21/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo

Uganda: Batawe muri yombi, uwacuruje Insenene mu ndege n’uwamufotoye

Umwanditsi
November 30, 2021

Umugabo ushinjwa gucuruza insenene mu ndege ya Uganda Airlines hamwe n’uwafashe amashusho yakwiriye henshi, bafashwe barafungwa baregwa ibyaha bitatu. Baramutse bahamijwe ibyaha, bahanishwa igifungo kigera ku myaka 7.

Umugabo w’imyaka 27 niwe wafashwe muri ayo mashusho arimo acuruza izi nigwahabiri (insects) zikaranze zikunzwe cyane ku ifunguro muri Uganda. Uw’imyaka 25 wafotoye ayo mashusho mu ndege nawe yafashwe ejo kuwa mbere ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, nk’uko ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda kibivuga.

Abaregwa nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza ntacyo baratangaza ku byaha bitatu bashinjwe n’umuvugizi wa polisi. Amashusho y’uwo mugabo arimo apfunyikira buri wese ubishaka insenene mu ishashi ubwo indege ya Uganda Airlines yari igiye guhaguruka yararebwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Abanya-Uganda benshi banenze iki gikorwa cyo gucururiza mu ndege, bituma bamwe bakemanga umutekano muri izi ndege. Itangazo rya Uganda Airlines ryo kuwa gatandatu rivuga ko ibi” twabikuyemo isomo“.

Iyi kompanyi ivuga ko nibiba ngombwa izongera utu dusimba ku mafunguro itanga mu ndege kuko “bamwe mu bakiriya bacu bakunda insenene“.

Umuvugizi wa polisi Fred Enanga yavuze ko bariya bagabo baregwa; guhungabanya ituze, kwanga gukurikiza amabwiriza y’abashinzwe indege, n’ibikorwa bishobora gutera ikwirakwira ry’indwara yandura. Ibyo byaha bishobora gutuma aba baregwa bafungwa imyaka irindwi nk’uko amategeko muri iki gihugu abiteganya.

Monitor isubiramo amagambo y’umuvugizi wa Polisi avuga ko bombi “banze kumvira umukozi w’indege wabegereye akabasaba kureka ibyo bikorwa bitemewe no kwicara.”

Yavuze kandi ko abaregwa bashyize ubuzima bw’abagenzi mu kaga banga kwambara udupfukamunwa kandi ari itegeko rya minisiteri y’ubuzima ahahurira abantu benshi. Hari amakuru avuga ko hari abakozi b’indege bahagaritswe kubera ubu bucuruzi bw’insenene mu ndege ya kompanyi ya Leta.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5894 Posts

Politiki

4145 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga