• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
23/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Inkingo zihari zikwiye kuba zifite ubushobozi bwo guhangana na virus nshya ya Omicron-OMS/WHO

Umwanditsi
December 8, 2021

Inkingo zisanzweho zikwiye kuba zifite ubushobozi bwo kurinda ko Covid iba iy’igikatu (ikaze) ku bantu banduye ubwoko bushya bwayo bwihinduranyije bwa Omicron, nkuko bivugwa n’umutegetsi wo mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).

Ni nyuma yuko ibipimo bya mbere byo muri ‘laboratoire’ yo muri Afurika y’epfo kuri ubu bwoko bushya biciye amarenga ko bushobora kudakorwaho byuzuye n’urukingo rwa Pfizer.

Abashakashatsi bavuga ko habayeho “kugabanuka cyane” ku kuntu ubwirinzi butangwa n’urwo rukingo buca intege ubu bwoko bushya bwa Covid. Ariko Dr Mike Ryan wo muri OMS yavuze ko nta kimenyetso gihari kigaragaza ko Omicron yashobora gucika inkingo cyane kurusha andi moko ya Covid yihinduranyije.

Dr Ryan ukuriye ubuvuzi bwihutirwa muri OMS, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Dufite inkingo zitanga umusaruro mwinshi cyane zagaragaje ko zishoboye amoko yose “ya Covid” kugeza ubu, ku bijyanye n’uburwayi bw’igikatu n’ikigero cy’abacyenera kujya mu bitaro, kandi nta mpamvu ihari yo kwitega ko bitazamera gutyo” kuri Omicron.

Yavuze ko amakuru y’ibanze aca amarenga ko Omicron idatuma abayanduye baremba cyane kurusha abanduye Delta cyangwa andi moko ya Covid yihinduranyije. Ati: “Niba hari ikintu ikora, aho yerekeza ni ku kutaba igikatu cyane”.

Ubushakashatsi bushya bwo muri Afurika y’epfo – butaragenzurwa n’abahanga bandi bo muri uru rwego rw’ubuvuzi (ibizwi nka peer-review) – bwasanze urukingo rwa Pfizer/BioNTech rushobora kuba rudatanga umusaruro kuri Omicron ku kigero cy’inshuro 40 ugereranyije n’uko rwitwaye ku bwoko bwa mbere bw’iyi Covid.

Ariko ubushobozi bwa Omicron bwo gucika ubwirinzi butangwa n’urwo rukingo “ntibwuzuye“, nkuko byavuzwe na Profeseri Alex Sigal, impuguke kuri za virusi wo mu kigo Africa Health Research Institute, wanayoboye ubu bushakashatsi.

Yavuze ko ibyabuvuyemo, bishingiye ku bipimo by’amaraso y’abantu 12, byari “byiza cyane kurusha ibyo nari niteze kuri Omicron”.

Profeseri Sigal yavuze ko gukingira, hamwe no kuba abantu bararwaye Covid mbere, bishobora guca intege ubu bwoko bushya bwa Covid. Ibyo bica amarenga ko urukingo rwo gushimangira (booster) rushobora kuba ingirakamaro cyane.

Abahanga muri siyansi bemeza ko kuba umuntu mbere yari yararwaye iyi virusi, bigakurikirwa no gukingirwa cyangwa urukingo rwo gushimangira, bishobora kongera ikigero cyo guca intege ubu bwoko bushya kandi ko bishobora kuba byarinda abantu ko bayirwara bakaremba.

Byitezwe ko andi makuru ku ngano y’umusaruro urukingo rwa Pfizer rutanga kuri Omicron atangazwa mu minsi iri imbere. Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, nta bushakashatsi bukomeye bwari bwatangazwa ku buryo inkingo za Moderna, Johnson & Johnson n’izindi zitwara kuri ubu bwoko bushya bwa Covid.

Omicron ni bwo bwoko bwa coronavirus bwa mbere bwihinduranyije cyane kugeza ubu. Bwatahuwe bwa mbere muri Afurika y’epfo mu mpera y’ukwezi kwa cumi na kumwe, ubu muri iki gihugu hari ukwiyongera kw’umubare w’abantu bandura Covid inshuro nyinshi.

Kugeza ubu ku isi hamaze gutangazwa abantu barenga miliyoni 267 basanzemo Covid, n’abarenga miliyoni eshanu imaze kwica kuva iki cyorezo cyatangira mu 2020, nkuko bigaragazwa n’imibare yakusanyijwe na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga