• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

DR Congo: Umupolisi yashinje Joseph Kabila gutegeka ko impirimbanyi Floribert Chebeya yicwa

Umwanditsi
December 9, 2021

Umupolisi wari umaze imyaka 10 mu buhungiro yabwiye urukiko rwa gisirikare i Kinshasa ko Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DR Congo yahaye amabwiriza General John Numbi wari umukuru wa polisi yo kwica impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Floribert Chebeya.

Uyu mupolisi witwa Paul Mwilambwe wakatiwe urwo gupfa adahari mu 2011, nyuma y’uko ahunze ashakishwa kubera iyicwa rya Chebeya, aherutse guhunguka nyuma y’imyaka myinshi aba muri Senegal nk’impunzi.

Joseph Kabila ntabwo yigeze ashinjwa mu nkiko uruhare mu rupfu rwa Floribert Chebeya nyuma waje kwitwa “Intwari y’uburenganzira bwa muntu” na UN. Minisiteri y’imirimo ya Leta ivuga ko Mwilambwe ashaka kwivanaho uruhare yagize mu cyaha, nk’uko bivugwa na Radio Okapi.

Mu kwezi kwa Kamena 2010 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Chebeya basanze yapfuye mu murwa mukuru Kinshasa ari mu modoka ye, mu gihe yari yahamagajwe n’umukuru w’igipolisi Gen. John Numbi ariko bakaba batarabonanye.

Fidèle Bazana, umushoferi wa Chebeya, yabanje kuburirwa irengero ariko nyuma nawe byemezwa ko yishwe.

Mu rukiko kuri uyu wa gatatu, Paul Mwilambwe w’ipeti rya komiseri wungirije mu gipolisi, yavuze ko “General Numbi yari yahawe itegeko na Perezida wa Repubulika Joseph Kabila [ryo kwica Floribert Chebeya]“, nk’uko bivugwa na radio okapi.

Mwilambwe yashinje Joseph Kabila na general John Numbi kuba aribo bari bakuriye uwo mugambi, ashinja n’abandi bantu banyuranye.

Mwilambwe, wari wambaye impuzankano y’abapolisi, yavuze ko umunsi Chebeya yari yatumijwe guhura na Numbi, ari we wamwakiriye kuri ‘reception’.

Uyu mupolisi yavuze ko nyuma y’uko abonye ibyakorewe Chebeya, General Numbi na Perezida Joseph Kabila bamusabye kubigira ibanga, bamwizeza kumurinda no kumuhungisha mu mahanga.

Mwilambwe, yabwiye urukiko ko Floribert Chebeya yishwe kubera raporo yasohowe n’ishyirahamwe ry’uburenganzira bwa muntu yari akuriye, Voix des sans Voix, ku bwicanyi bwakorewe abayoboke b’ishyaka rya politiki rishingiye ku kwemera Bundu Dia Kongo mu 2008.

Raporo ya Voix des Sans Voix, kimwe n’iya ONU/UN yari yabanje, zashinje abapolisi boherejwe na Leta ubwicanyi kuri abo basivile bagera kuri 200 mu ntara ya Kongo Central, icyo gihe yari Bas-Congo.

Mbere yo kwicwa, hari hashize igihe Chebeya aterwa ubwoba na polisi, kandi ku munsi yishwe yari yatumijwe n’umukuru wayo, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa icyo gihe yabivuze.

Uwo munsi, Chebeya yoherereje ubutumwa umugore we amubwira ko ari ku cyicaro cya polisi aho agiye mu nama, ariko nyuma ntiyongeye kumwumva, nk’uko uyu munyamakuru yabivuze.

Chebeya yari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu izwi cyane kuva mu myaka ya 1990 iki gihugu cyikitwa Zaire. Nyuma y’urupfu rwe n’umushoferi we, Gen Numbi yahagaritswe ku mirimo ye kubera icyo kibazo ariko ntiyigeze akurikiranwa.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga