• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Paris: Urukiko rwagize umwere Koffi Olomide(Grand  Mopao) ku byaha byo gufata ku ngufu

Umwanditsi
December 13, 2021

Urukiko rw’ubujurire rwa Versailles mu Gihugu cy’Ubufaransa, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021 rwagize umwere umuririmbyi w’Umunyekongo-DRC, Antoine Christophe Agbepa Mumba, uzwi cyane nka Koffi Olomide, bamwe bita Grand Mopao nkuko nawe abyivugira kenshi mu ndirimbo ze. Rwamugize umwere ku byaha byo gufata ku ngufu ababyinnyikazi be bane, ariko rumuhamya icyaha cyo kubuza uburenganzira abakobwa be mu kwidegembya, abafungirana.

Urukiko, zimwe mu mpamvu rwatanze mu guhanagura ho Koffi Olomide ibyaha byo gufata ku ngufu abakobwa 4 bamubyiniraga, ni uko mu batangabuhamya bari mu rukiko bamushinja byagaragaye ko ubwabo bavuguruzanyaga, bituma urukiko nta kuri rubabonamo.

Nubwo Koffi Olomide ubu w’imyaka 65 y’amavuko urukiko rwamugize umwere ku byaha byo gufata ku ngufu bariya babyinnyikazi be, rwamuhamije icyaha cyo kubuza ababyinnyikazi be kwidegembya akabafunga mu buryo butemewe n’amategeko mu myaka ya 2000. Kuri iki cyaha, urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu isubitse.

Uru rubanza nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rwibanze kubyo yashinjwaga ko hagati y’imyaka ya 2002 na 2006 mu gihe yarimo gukoresha ibitaramo mu Gihugu cy’Ubufaransa, yafungiranye ababyinnyi be bane mu inzu i Paris, hanyuma ngo rimwe na rimwe akajya anabategeka kuryamana nawe, ibyo urukiko rwasoje rumugizeho umwere.

Mu rubanza yaherukaga kuburana mu myaka ibiri ishize, Koffi Olomide yashinjwaga gusambanya umwe mu babyinnyi be bivugwa ko atari bwageze imyaka 18 y’amavuko. Icyo gihe, urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka ibiri isubitse.

Uru rukiko, rwategetse ko Koffi Olomide aha buri muririmbyi muri bariya 4 yahamijwe ko yababujije uburenganzira bwo kwidegembya, akabafungira mu nzu ko buri umwe amuha ibihumbi birindwi by’ama Euro, asaga Miliyoni zirindwi uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga