• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
22/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
22/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
22/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
22/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
22/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
22/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
22/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Amerika ntikozwa ibyo kugira umusirikare wayo iziza igitero cya drone cyahitanye abantu barimo abana 7 i Kabul

Umwanditsi
December 14, 2021

Amerika yavuze ko nta basirikare bayo cyangwa abategetsi bazaryozwa igitero cy’indege ntoya itarimo umupilote (izwi nka drone) cyishe abantu 10 muri Afghanistan mu kwezi kwa munani.

Icyo gitero cyabaye mu minsi ya nyuma y’ibikorwa by’Amerika byo guhungisha abantu ibakura mu murwa mukuru Kabul, nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi. Umukozi utanga imfashanyo n’abantu icyenda bo mu muryango we, barimo abana barindwi, bapfiriye muri icyo gitero.

Ubutasi bw’Amerika bwibwiraga ko imodoka y’uwo mukozi utanga imfashanyo yari ifite aho ihuriye n’umutwe w’intagondwa wa IS-K, uyu ukaba ari ishami ryo muri Afghanistan ry’umutwe wiyita Leta ya kisilamu (IS).

Ariko nyuma yaho, Jenerali Kenneth McKenzie ukuriye ibikorwa by’ingabo z’Amerika yavuze ko icyo gitero cyo ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa munani cyari “ikosa ribabaje“.

Igenzura ry’imikorere ryo ku rwego rwo hejuru ryo mu kwezi gushize, ryanzuye ko bidacyenewe ko hatangwa igihano cy’imyitwarire, kuko nta tegeko ryahonyowe, kandi hakaba nta gihamya ihari igaragaza imyitwarire mibi cyangwa uburangare.

Ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika byatangaje ko iryo genzura ryemejwe ku wa mbere na Minisitiri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin.

Icyo gitero cya drone nkuko BBC ibitangaza, cyabaye hashize iminsi umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu akica abaturage b’abasivile bagera ku 170 n’abasirikare 13 b’Amerika hanze y’ikibuga cy’indege cya Kabul.

Icyo gitero cya drone cy’ingabo z’Amerika cyabaye ubwo imodoka y’uwo mukozi utanga imfashanyo – witwa Zamarai Ahmadi – yageraga mu nzira inyuramo imodoka yo mu rugo rwe, ruri kuri kilometero 3 uvuye ku kibuga cy’indege.

Imodoka y’uwo mugabo yari yabonywe mu rugo rufite aho ruhuriye n’umutwe wa IS-K, kandi ingendo zayo zifite aho zihuriye n’andi makuru y’ubutasi ajyanye n’imigambi y’uwo mutwe y’ikindi gitero.

Iturika ryateje igiturika cya kabiri, mbere abategetsi bo muri Amerika bari bavuze ko cyari gihamya ko iyo modoka yari itwaye ibiturika. Ariko iperereza ryasanze ko bishoboka cyane ko icyo cyaturitse bwa kabiri cyaba cyari itanki (tank) irimo ikinyabutabire cya propane yari iri muri iyo nzira.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga