• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Paris: Muhayimana Claude wasabiwe gufungwa imyaka 15 yasohotse mu isura idasanzwe

Umwanditsi
December 15, 2021

Mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu Gihugu cy’Ubufaransa, ahabera urubanza rw’Umunyarwanda Muhayimana Claude w’imyaka 60 y’amavuko, aho aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri uyu munsi wa 18 usatira ibihe bya nyuma by’uru rubanza, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’imyaka 15 y’igifungo. Mu rukiko nyuma yo gusabirwa ibihano, yari afite akanyamuneza ku maso, asohoka nabwo ngo yari yishimye mu buryo ubundi bitari bisanzwe mu gihe urubanza rumaze.

Ubushinjacyaha, bwabanje gusubira muri bimwe mu byagiye bivugwa n’abatangabuhamya, baba abashinjaga Muhayimana Claude ndetse n’abamushinjura. Bwagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yari umuntu uzwi cyane kubera gukorera ibigo bikomeye, ko kandi ubwe yivugiye ko yacuruzaga kiyosike, ubwato, akanagemurira amashuri ayaha ibiribwa.

Nyuma yo gusubira muri bimwe mu byagiye bivugirwa mu rukiko n’impande zombi no kugaragaza ibishingirwa ho hasabwa ibihano, ubushinjacyaha bwavuze ko ubundi bukurikije uburemere bw’ibyaha, yagakwiye guhanishwa igihano cya “Burundu”, ariko ngo kubera impamvu zinyuranye, Muhayimana Claude, yagabanyirizwa igifungo, agahanishwa imyaka 15 y’igifungo.

Umunyamakuru Saro Francine Andrew, woherejwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro gukurikirana uru rubanza, yabwiye intyoza.com ko ubwo ubushinjacyaha bwamaraga gutangaza igihano busabiye Muhayimana Claude, ngo yagaragaye nk’uwishimye mu maso, acyeye, asa n’ushaka guseka ukurikije uko asanzwe, ndetse ngo ubwo yagendaga mu rukiko yerekeza hanze mu kiruhuko byakomeje, anasuhuza abantu ubundi atabikoraga.

Avuga ko mu busanzwe, Muhayimana Claude ari umuntu utajya apfa kugaragaza amarangamutima ye, keretse iyo arimo kwiregura. Ubundi ngo usanga ari umuntu utuje, akurikiye ibivugwa nk’uri mu biganiro bisanzwe cyangwa se akurikiye amahugurwa, ariko ngo nyuma y’ibyari bimaze gusabwa n’ubushinjacyaha, yagaragaraga acyeye mu maso, ameze nk’ushaka guseka.

Akomeza avuga ko kuva mu rukiko yerekeza hanze ariko akiri mu cyumba cy’urukiko, ngo byagaragaraga ko acyeye mu maso, yishimye ariko bitari kumwe umuntu asimbagurika yasazwe n’ibyishimo. Mu gihe yagendaga asohoka yerekeza hanze mu kiruhuko, mu buryo atari asanzwe abikora cyangwa se batari bamuziho, ngo yasuhuje abo asanze ndetse abakora mu ntoki, asuhuza abavoka b’uruhande ruhagarariye inyungu z’abaregera indishyi nabo abakora mu ntoki….

Muhayimana Claude, ni umunyarwanda ariko akaba anafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa. Urubanza rwe ruraburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 17 Ukuboza 2021. Akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk’icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n’interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Aha Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Photo: AFP

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga