• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Papa Francis yavuze amagambo akomeye ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo, ati“ ni hafi irya Shitani”

Umwanditsi
December 20, 2021

Papa Francis yamaganye ihohoterwa ryo mu ngo rikorerwa abagore, avuga ko ari “hafi irya Shitani”, aya akaba ari amwe mu magambo akakaye cyane akoresheje kuri iki kibazo.

Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yabivugiye mu kiganiro kuri iki cyumweru cyaciye kuri televiziyo TG5 yo mu Butaliyani. Yavuganye n’itsinda ry’abantu bane banyuze mu bibazo, barimo n’umwe warokotse ihohoterwa ryo mu rugo. Yinubiye umubare uri “hejuru cyane” w’abagore “bakubitwa bakanahohoterwa mu ngo zabo”.

Papa Francis yagize ati: “Ikibazo ni uko, kuri jyewe, ari hafi icya Shitani kuko kirimo gufatirana umuntu udashobora kwirwanaho, ushobora gusa [kugerageza] kwikinga ibyo akubitwa. Bitesha agaciro. Bitesha agaciro cyane”.

Yavuganye n’umugore witwa Giovanna wavuze ko yatorotse urugo rurimo urugomo akajyana n’abana be bane.

Papa Francis nkuko BBC ibitangaza, yongeyeho ko abagore bakorewe ihohoterwa batatakaje agaciro kabo. Yabwiye Giovanna ati: “Ndabona agaciro muri wowe kuko iyo uba udafite agaciro, ntiwari kuba uri hano. Rangamira Bikiramariya ubundi ugumane iyo shusho y’ubutwari”.

Kuva iki cyorezo cya coronavirus cyatangira, Papa Francis amaze kuvuga kenshi ku ihohoterwa ryo mu ngo.

Ibikorwa by’ihohoterwa ryo mu ngo byariyongereye mu bihugu bimwe na bimwe, mu gihe abantu benshi basigaranye imuhira n’ababahohotera mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo.

Raporo y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yakorewe ku bihugu 13 igaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abagore bakoreweho ubushakashatsi bavuze ko hari urugomo runaka bakorewe kuva iki cyorezo cyatangira.

Mu Butaliyani, imibare ya Polisi yatangajwe mu kwezi gushize igaragaza ibikorwa bigera kuri 90 by’urugomo rukorerwa abagore buri munsi – 62% by’ibyo bikorwa by’urugomo bikaba ari iby’ihohoterwa ryo mu ngo.

Abwira Giovanna, Papa Francis yavuze ko bishoboka gukomeza kugira icyizere, haba no mu gihe cy’icyorezo. Yagize ati: “Urimo gutanga urugero rwo kwirwanaho, isomo ryo kwirwanaho ku makuba. Urimo kuyasohokamo umeze neza cyane kurusha mbere”.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga