• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Umugore wa Perezida Macron w’u Bufaransa agiye kujyana mu nkiko abavuga ko yahinduye igitsina

Umwanditsi
December 24, 2021

Brigitte Macron, umufasha wa Perezida w’Igihugu cy’u Bufaransa, agiye kwitabaza urukiko kugira ngo arege abamushinja babinyujine ku mbuga nkoranyambaga ko yavutse ari umuhungu hanyuma akaza guhinduza igitsina.

Uyu mugore w’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ibyo we yita ko ari ibinyoma. Ibyavuzwe binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, nyuma byaje gushyirwa ku rubuga rw’abanyaporitike bagendera ku byiyumviro bya cyera (extrême droite/Far-right) mu kwezi kwa Nzeri, aho byahise bikwirakwizwa n’abamurwanya.

Ibi bihuha byakwirakwijwe, bivuga ko uyu mugore w’umukuru w’Igihugu yavutse ari umuhungu kw’izina rya Jean-Michel Trogneux. Iri zina ryarazengurutse cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamategeko w’uyu mugore wa Perezida Macron, uyu akaba ari nyina w’abana batatu bakuze yabyaye ku wo bari barashakanye ubwa mbere, aremeza ko arimo gutegura gutanga ikirego.

Uyu munyamategeko, Jean Ennochi yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:” Yafashe ingingo yo gutangiza urubanza, kandi biri mu nzira“.

Ibi binyoma kuri uyu mugore w’imyaka 68 byakwirakwijwe n’abatavuga rumwe n’umugabo we, Perezida Emmanuel Macron, harimo abo ku ruhande rwa extrême droite/Far-right, imirwi/amatsinda y’abarwanya inkingo, hamwe n’abagendera ku byiyumviro bya rya shyaka QAnon.

Ibinyamakuru by’Ubufaransa nkuko BBC ibitangaza, byakurikiranye inkuru yanditswe mu kinyamakuru cya extrême droite n’umugore witwa Natacha Rey.

Nk’uko ikinyamakuru Libération kibitangaza, ngo iyi nkuru nyuma yaje gusomwa n’abantu benshi cyane nyuma yo kunyuzwa ku rubuga rwa YouTube rusanzwe rurebwa n’abantu benshi, bakanatanga ibitekerezo byabo kuri yo, muri byo hakaba harimo ibirwanya inkingo, abaterekwa ibya Covid, hamwe n’iby’abo ku ruhande rwa extrême droite.

Si bwo bwa mbere umugore wa Macron yibasiwe kuva umugabo we atorewe kuba umukuru w’igihugu mu 2017, aho abamurwanya bigeze kubibasira ku buryo Emmanuel Macron yagiye kurongora uyu mugore umurusha imyaka 25 yose.

Uku kwibasirwa kuje mu gihe Ubufaransa bwitegura amatora yo mu 2022. Perezida Macron ntaravuga ku mugaragaro ko aziyamamariza ikindi gihe cya manda ya kabiri, ariko abatari bake ni byo biteze.

Ahanganye na Valérie Pécresse, umukandida wo ku ruhande rwa extrême droite wo mu Ishyaka ry’aba Repubulika, hamwe na Eric Zemmour, umunyamakuru wo kuri tereviziyo izwi cyane, akaba n’umwanditsi, na we nyine yiteze guserukira uruhande rw’abagendera ku byiyumviro/ibitekerezo bya cyera. (extrême droite).

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga