• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Kamonyi: Akanyamuneza ni kose mu bakozi bari bamaze amezi 4 badahembwa

Umwanditsi
December 29, 2021

Ni mu kigo nderabuzima-HC giherereye mu Mayaga, mu Murenge wa Nyamiyaga, ahari abakozi bakora amasuku bari bamaze amezi ane bakora badahembwa. Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2021, abambere mu masaha ya mugitondo babwiwe inkuru nziza yuko kuri konti zabo umushahara wamaze kuhagera. Barishimira ko bagiye kurya Ubunani neza ariko kandi bakanashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi.

Bamwe muri aba bakozi baganiriye n’ikinyamakuru intyoza.com bavuga ko amezi yari amaze kuba ane batazi uko guhembwa bimera. Bavuga ko iki gihe bamaze badahembwa babayeho mu buzima bubi cyane, haba kuribo ubwabo ndetse n’abafite imiryango. Bahamya ko hari abagiye bananirwa atari uko batazi gukora, ahubwo bitewe n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima bahuye nabyo bifatiye ku kudahembwa ngo babashe kugira ibyo bakemura.

Aba bakozi, bashimira ubuyobozi bushya bw’Akarere ka Kamonyi bwabitaye ho bukinjira mu kibazo cyabo bugamije kugishakira umuti, bikaba birangiye bagiye kurangiza umwaka baseka. Gusa na none kuri bamwe, bavuga ko aya mafaranga kubera gutinda kuyahabwa barimo imyenda myinshi, ko nubwo aje azabateranya na bamwe bagiye bafatira imyenda kuko atazakemura byose. Gusa na none ngo ibi birutana, nibura bagiye bakumva ko ari abakozi.

Aba bakozi, bamwe basaba ko amakosa yakozwe atazongera kuko ngo kumara amezi ane umuntu adahembwa, ngo byoroshye kubikorera abakozi bitwa ko ari bato, ariko ntabwo bazi uko byagenda abitwa ko ari abayobozi n’abandi bamaze amezi 4 bakora badahembwa.

Imvo n’imvano yo kumara aya mezi 4 bakora amasuku muri iki kigo badahembwa, ishingiye ahanini ku makosa yakozwe mu buyobozi, aho ubusanzwe aba bakozi baba bagomba guhembwa n’uwatsindiye isoko ryo gukora amasuku, ariko icyabaye ni uko haje impaka mu bayobora ikigo hakabura ugufata umwanzuro kuko bivugwa ko hari imbaraga zidahuza, biturutse ahanini ku kuba uwatsindiye isoko atariwe warihawe, rigahabwa undi bivugwa ko yagize uko abyumvikanaho n’ubuyobozi bwarimuhaye.

Amakosa yagaragaye muri iki kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, yatumye ubu bamwe batangira gukurikiranwa n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB. Bamwe mu baturage kandi kubera imikorere mibi muri iki kigo bari bamaze kugihunga, aho bamwe bari basigaye bajya kwivuriza Mugina, Kamonyi, Nyagihamba muri Nyarubaka ndetse hakaba n’abambukaga bakajya hakurya mu karere ka Ruhango.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga