• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Gasabo: Umuturage yatemwe azizwa guha Polisi amakuru

Umwanditsi
January 3, 2022

Ni umuturage wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Kidashya, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, ahari umuturage watewe iwe agatemwa mu mutwe azizwa ko yagiye gutanga amakuru kuri Polisi.

Urugomo rwakorewe uyu muturage, rwabaye ahagana ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 02 Mutarama 2022. Nkuko ikinyamakuru Hanga dukesha iyi nkuru kibitangaza, ngo ukuriye irondo mu mudugudu, ubu wabaye asigariyeho ukuriye irondo mu kagari witwa Rtd Cpl TUZABANA Innocent, yavuze ko uwitwa Munyampeta atabashije kumenya irindi zina rye ngo yafatanije n’abarumuna be babiri nabo agishakisha amazina yabo bateye uyu umugabo bakamutema.

Intandaro yo gutera uyu mugabo bakamutema ngo ni uko yagiye kuri Sitasiyo ya Polisi I Jabana agatanga amakuru. Amakuru yajijijwe ko yatanze ngo ni avuga ko hari bintu bibye babitse mu nzu yabo.

Mu gihe Police yiteguraga kujyayo kureba ibi byibano, aba bahungu babonye uyu muturage Tuzabana, baramwirukankana bamutema mu mutwe bikabije bavuga ngo niwe wabatanzeho amakuru kuri Polisi ije kubafata. Uyu watemwe mu mutwe yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyacyonga, mu gihe abamutemye bo bagishakishwaa kuko bahise batoroka.

Umuturage watemwe.

Mudaherenwa Regis umuyobozi w’akarere wungirije (DDEA), yabwiye Hanga ko aba batemye uyu muturage barimo gushakishwa, ko hari amakuru ko bahungiye mu karere ka Rulindo.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga