• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/03/26
Kamonyi: Ntabwo tuje kuba abayobozi ba PSF, tuje kuba abakozi banyu-Ntiyamira Felix( aka Yadema)/PSF
18/03/26
Rugalika-Umunsi w’Umugore: Gifts Rwanda yaremeye Abagore iboroza Ihene
18/03/26
Kamonyi-Rugalika: Ibintu 5 Polisi yasabye abaturage kubizibukira burundu
18/03/26
Rugalika-Masaka: Nta Kangononwa ku kwishyura Mituweri ifatiye kuri Sisitemu Imibereho

Abanyarwanda 12 banze kwikingiza bagahungira i Burundi birukanywe

Umwanditsi
January 6, 2022

Abanyarwanda 12 barimo abagore n’abana birukanwe n’abategetsi b’u Burundi nyuma yuko banze guhabwa urukingo rwa Covid. Aba banyarwanda, bari bamaze iminsi irenga 5 ku musozi wa Nyakarama mu Ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’iki Gihugu.

Aba Banyarwanda, bavuze ko bari bahunze ibikorwa byo gukingirwa ku itegeko mu Rwanda, ariko Leta y’u Rwanda ivuga ko gukingirwa Covid bikorwa ku bushake bw’umuntu.

Guverineri w’intara ya Kirundo, Albert Hatungimana yategetse ko boherezwa mu Rwanda. Ku wa kane w’icyumweru gishize nkuko BBC ibitangaza, abandi Banyarwanda icyenda basubijwe mu gihugu cyabo bikozwe n’abategetsi b’iyo ntara. Na bo bavugaga ko bari bahunze gukingirwa ku itegeko.

Mu nama y’umutekano ku wa kabiri, Guverineri Hatungimana yavuze ko adashobora guha ikaze abantu badakurikiza gahunda ya Leta y’iwabo ijyanye no kwirinda Covid-19.

Imibare ya minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abantu bamaze gukingirwa byuzuye bagera kuri miliyoni 5,5, ni ukuvuga abarenga 40%. Ni mu gihe mu Burundi abamaze gukingirwa byuzuye bagera ku 3,533, bangana na 0.03%, nkuko imibare ikusanywa na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5937 Posts

Politiki

4186 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1045 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga