• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Umugabo yaciye agahigo aterwamo umutima w’ingurube muri America

Umwanditsi
January 11, 2022

Umunyamerika yabaye umuntu wa mbere ku isi utewemo umutima w’ingurube yakujijwe mu ikoranabuhanga (genetically-modified).

David Bennett, w’imyaka 57, ameze neza nyuma y’iminsi itatu ishize akoreweho uko kubagwa kw’igerageza kwamaze amasaha arindwi mu mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland, nkuko abaganga babivuga.

Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk’icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa Bwana Bennett, nubwo bitazwi uko amahirwe ye yo kubaho igihe kirekire angana.

Umunsi umwe mbere yuko abagwa, Bwana Bennett yagize ati: “Ni ugupfa cyangwa gukora uku guterwa urugingo”. Ati: “Ndabizi ko ari ukwigerezaho, ariko ni yo mahirwe yanjye ya nyuma”.

Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n’ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamukorere uko kubagwa, gishingiye ku kuba Bwana Bennett yari gupfa mu gihe bitari kuba bikozwe.

Byari byaremejwe ko atujuje ibisabwa byo guhabwa urugingo rw’undi muntu, icyemezo akenshi gifatwa n’abaganga iyo ubuzima bw’umurwayi bumeze nabi cyane.

Ku itsinda ry’abaganga bakoze icyo gikorwa cyo kumuha urwo rugingo rw’ingurube, iyi ni indunduro (impera) y’imyaka yari ishize hakorwa ubushakashatsi, kandi bishobora guhindura ubuzima mu bice bitandukanye ku isi.

Bartley Griffith, muganga ubaga, yavuze ko uko kubaga kwakorewe uwo mugabo kuzatuma isi “itera intambwe imwe irushaho kwegera gucyemura ikibazo gikomeye cy’ubucye bw’ingingo [zo gutera abarwayi]”, nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ishuri ryigisha ubuvuzi bw’abantu ryo kuri Kaminuza ya Maryland.

Icyo kibazo gikomeye gituma abantu 17 bapfa buri munsi muri Amerika bategereje kubona urugingo rwo gusimbura urundi, mu gihe amakuru avuga ko abandi bantu barenga 100,000 baba bari ku rutonde rw’abategereje guhabwa urugingo.

Kuba gukoresha ingingo z’inyamaswa mu muntu – uburyo buzwi nka ‘xenotransplantation’ – bishobora gucyemura ikibazo cy’ubucye bw’ingingo, bimaze igihe kirekire bitekerezwaho, ndetse imitsi imwe n’imwe y’umutima w’ingurube isanzwe ikoreshwa.

Mu kwezi kwa cumi mu 2021 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, abaganga babaga b’i New York batangaje ko bashoboye gutera impyiko (cyangwa ifyigo mu Kirundi) y’ingurube mu muntu. Icyo gihe, iryo ni ryo gerageza rya mbere rikataje ryari rikozwe muri uru rwego.

Ariko, uwo muntu wahawe iyo mpyiko icyo gihe yari yarapfuye mu bwonko kandi adafite icyizere cyo kuba yazanzamuka.

Ariko Bwana Bennett yizeye ko guterwa uwo mutima w’ingurube bizatuma akomeza kubaho. Yamaze ibyumweru bitandatu ari mu gitanda mu bitaro yitegura uko kubagwa, acometse ku mashini yakomezaga kumubeshaho nyuma yuko asanzwemo indwara y’umutima igeze mu cyiciro cya nyuma cyo kumwica.

Mu cyumweru gishize yagize ati: “Mfite amashyushyu yo kuva mu gitanda nyuma yo gukira”. Ku wa mbere, byatangajwe ko Bwana Bennett yarimo guhumeka we ubwe, mu gihe yakomezaga gukurikiranirwa hafi.

Ariko ikigiye gukurikiraho ntikiramenyakana. Ingurube yakoreshejwe mu kumuteramo uwo mutima yari yarakujijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo ikurwemo uturemangingo twinshi twajyaga gutuma urwo rugingo rwangwa (rudahura) n’umubiri wa Bwana Bennett, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Bwana Griffith yavuze ko barimo kwigengesera no kugenzurana ubwitonzi Bwana Bennett, mu gihe umuhungu we David Bennett Jr yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko umuryango we uri “ahatazwi [ahadasobanutse] muri iki gihe”.

Ariko yongeyeho ati: “Arabona ubukana bw’icyakozwe kandi arabona rwose akamaro kacyo”. Bwana Griffith yagize ati: “Nta na rimwe twari twarigeze dukora ibi mu muntu kandi ndibwira ko twebwe, twamuhaye amahitamo meza kurusha ayari gutangwa no gukomeza ubuvuzi bwe. Ariko niba [azabaho] umunsi, icyumweru, ukwezi, umwaka, simbizi”.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga