• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

OMS iravuga ko kimwe cya Kabiri cy’Uburayi kigiye kwandura Omicron mu gihe kitarenze amezi 2

Umwanditsi
January 12, 2022

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko kimwe cya kabiri cy’Uburayi kizandura ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwa Omicron mu gihe kiri hagati y’ibyumweru bitandatu n’ibyumweru umunani biri imbere.

Dr Hans Kluge ukuriye OMS i Burayi yavuze ko “inkubiri iva mu burengerazuba yerekeza mu burasirazuba” ya Omicron irimo kwibasira aka karere, igahurirana no kwiyongera kw’ubwandu butewe n’ubwoko bwa Delta.

Iryo gereranya rishingiye ku bantu bashya miliyoni zirindwi banduye Covid i Burayi mu cyumweru cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022. Umubare w’abanduye umaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri, Dr Kluge yagize ati: “Uyu munsi, ubwoko bwa Omicron bugize inkubiri nshya iva mu burengerazuba yerekeza mu burasirazuba, yibasira aka karere, igahurirana no kwiyongera k’ubwandu bwa Delta ibihugu byose byari birimo gushobora guhangana na bwo kugeza mu mpera ya 2021”.

Yasubiyemo amagambo y’ikigo ‘Institute for Health Metrics and Evaluation’ cy’i Seattle muri Amerika giteganya ko “abarenga 50 ku ijana by’abaturage bo mu karere [k’Uburayi] bazaba banduye Omicron mu byumweru biri hagati ya bitandatu n’umunani biri imbere”.

Yavuze ko ibihugu by’i Burayi no muri Aziya yo hagati bikiri ku “gitutu cyinshi”, mu gihe iyi virusi ikwirakwira ivuye mu bihugu byo mu burengerazuba yerekeza mu karere ka Balkans, ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Uburayi.

Yongeyeho ati: “Uko buri gihugu kizabyitwaramo bigomba gushingira ku buryo icyorezo kimeze mu gihugu, ubushobozi buhari, ikigero cy’abakingiwe ndetse n’uko imibereho n’ubukungu bimeze”.

Ubushakashatsi bwo mu gihe cya vuba aha gishize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza, bugaragaza ko Omicron iteje ibyago bicye byo gutuma abantu baremba ugereranyije n’andi moko yabanje ya Covid. Ariko Omicron iracyandura cyane kandi abantu bashobora kuyandura no mu gihe bamaze gukingirwa byuzuye.

Mu bihugu nk’Ubwongereza n’Ubufaransa, umubare munini cyane w’abandura Omicron watumye inzego z’ubuvuzi mu bice bimwe na bimwe zigorwa n’akazi kenshi.

Ku wa mbere, ikigo cy’imiti cya Pfizer cyavuze ko kigiye kugira ubushobozi bwo gutangiza ubwoko bushya bw’urukingo rwa Pfizer rwa Covid, buha umubiri ubwirinzi bwihariye kuri Omicron, urwo rukingo rushya rukazatangira gukoreshwa mu kwezi kwa gatatu. Inzobere mu buvuzi zivuga ko bitarasobanuka niba uru rukingo rushya rucyenewe.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga