• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Leta ya Ethiopia yasabye ko OMS/WHO ikora iperereza kuri Dr Tedros uyiyobora

Umwanditsi
January 15, 2022

Leta ya Ethiopia irasaba ishami mpuzamahanga ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku isi-OMS/WHO, gukora iperereza ku mukuru waryo ku byo imushinja ko atanga “amakuru y’ibinyoma” kandi ko afite “imyifatire mibi” ku bijyanye n’ibibazo biri muri icyo gihugu.

Leta ivuga iti: “Arisuka mu bibazo bwite bya Ethiopia, harimo n’ibijyanye n’imibanire yayo na Eritrea”. Imenyesha kandi ko uyu munya-Ethiopia, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ashobora guteza urubwa iri shyirahamwe ryita ku buzima ku Isi.

Muri iki cyumweru nkuko BBC ibitangaza, Dr Tedros yavuze ko imibereho y’abantu mu ntara ya Tigray yazahajwe n’intambara ari “umuriro utazima” anashinja Leta ko yafunze amayira y’ imfashanyo z’imiti kwinjira muri iyo ntara.

Ni mu gihe Leta yo ishinja abayirwanya muri ako karere, inyeshyamba za Tigray, ko ari bo batuma imfashanyo zitabasha kujyanwa. Muri iyo ntambara imaze umwaka urenga, impande zombi zishinjanya gutera cyangwa kunyegeza imfashanyo ziba zoherejwe muri iyo ntara.

Si bwo bwa mbere Addis Ababa (umurwa mukuru wa Ethiopia), igaragaza ukutishimira uyu mukuru wa OMS muri iyi ntambara ihuza Leta ya Ethiopia n’inyeshyamba za Tigray.

Haciye iminsi mike iyi ntambara yadutse mu kwezi kwa cumi na kumwe 2020, umukuru w’ingabo za Ethiopia yashinje Dr Tedros ko yafashije inyeshyamba za Tigray kubona ibirwanisho, ibyo yahakanye yivuye inyuma.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ni umunya-Tigray mbere yabaye Minisitiri w’Ubuzima muri Leta ya Ethiopia yariho mbere y’ihari uyu munsi, yari iyobowe n’umugambwe/ishyaka TPLF.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga