• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Umupilote wa mbere w’umwirabura muri America yapfuye ku myaka 102

Umwanditsi
January 17, 2022

Charles McGee, umupilote w’Umunyamerika wahawe imidende/imidari myinshi y’ishimwe warwanyije ivanguramoko mu gisirikare, yapfuye ku myaka 102. Yapfuye ari mu bitotsi bye kuri iki cyumweru mu gitondo, nk’uko umuryango we ubivuga. Itangazo ryawo rivuga ko “Ikiganza cye cy’iburyo cyari kiri ku mutima we kandi amwenyuye”.

Charles McGee, yari umwe mu itsinda rya mbere ry’abirabura gusa binjiye mu mutwe w’abapilote w’ingabo za Amerika. McGee yatwaye indege mu butumwa burenga 400 mu myaka 20 y’akazi. Yarwanye mu ntambara ya kabiri y’isi, muri Vietnam no muri Korea.

Minisitiri w’ingabo za Amerika Lloyd Austin yahise atangaza ati:” Uyu munsi, twatakaje intwari ya Amerika. Mu gihe mbabajwe no kugenda kwe, ndanashima cyane ubwitange bwe, umurage we n’ubumuntu bwe”.

McGee, wagiye mu zabukuru ku ipeti rya Brigadier General, yahamagawe mu gisirikare mu 1942 afite imyaka 23. Yari umwe mu birabura ba mbere mu batwaye indege za gisirikare, unité ye yari izwi nka Tuskegee Airmen.

Mu ntambara ya kabiri y’isi, igisirikare cya Amerika cyabaye urwego rurusha izindi guha akazi ba nyamucye. Ariko, imitwe y’ingabo imwe, n’amahugurwa byakomeje kubamo ivangura. Mu 1941, inteko ishingamategeko yategetse igisirikare cyo mu kirere gushinga unité igizwe n’abirabura gusa. Cyabyemeye cyanga ariko cyohereza iryo tsinda rya mbere mu bibuga by’imyitozo biri kure cyane ahitwa Tuskegee, muri Alabama, aho bari batandukanye n’abandi basirikare.

Aho hantu nyuma haje kuba ahakorerwa imyitozo y’abapilote, abakanishi, n’abandi bafasha mu ntambara. Mu 2007, ubwo abari bagize itsinda rye bahawe imidari ya zahabu n’Inteko ya Amerika, McGee yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Twerekanye ikintu cyihariye, atari gusa mu mateka y’iby’indege ahubwo no mu mateka y’imibereho y’Abanyamerika”. Yavuze ko we na bagenzi be ubwo boherezwaga aho hantu habi, bo bari bazi ko batangije urubuga rushya rwo guharanira uburenganzira bungana kuri bose.

Yagize ati: “Abantu bose mu gihugu bifuzaga kwemerwa kubera abo ari bo, guhabwa amahirwe mbere yo kubwirwa ko hari ikintu udashoboye kubera uko wavutse”.

Ibikorwa bikomeye byagezweho na Tuskegee Airmen bivugwa ko ari byo byatumye uwari perezida mu 1948 afata icyemezo cyo guhagarika ivangura iryo ari ryo ryose mu gisirikare.

McGee yagize ati: “[Ibyo twagezeho] Byatumye Perezida Truman ategeka ko serivisi zose zijyamo abantu bose”.

Mu 2011, yashyizwe mu rwego rw’ibihangange mu by’indege, ‘National Aviation Hall of Fame’. Nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, McGee yeguriye ubuzima bwe gutanga amasomo y’ubuzima ya Tuskegee Airmen no gushishikariza urubyiruko kwinjira mu by’indege. Kandi ubwo yuzuzaga imyaka 100 y’amavuko yakoze ibyo yakundaga kurusha ibindi, kugurutsa indege.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga