• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Uganda: Ukuriye ubutasi-CMI ishyirwa mu majwi mu gukorera iyicarubozo Abanyarwanda yakuwe ku buyobozi

Umwanditsi
January 25, 2022

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa 25 Mutarama 2022 yakuye Maj. Gen Abel Kandiho ku mwanya w’ubuyobozi bw’urwego rw’Ubutasi-CMI. Ni urwego rwashyizwe mu majwi kenshi kugira uruhare mu guhohotera no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda muri iki Gihugu.

Ibi, bibaye nyuma gusa y’iminsi itatu, Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, akaba n’umujyanama wa Se mu by’umutekano avuye i Kigali mu Rwanda, aho yabonanye na Perezida Kagame Paul bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo wakongera kunagurwa.

Gen. Muhoozi, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,  yavuze ko ashima cyane uburyo yakiriwe na Perezida Kagame, ashima ibiganiro bagiranye ndetse agaragaza ko afite icyizere ko umubano w’ibihugu byombi mu bihe bitarambiranye ushobora kongera kuba mwiza.

Bamwe mu bareba ibiri kuba muri iyi minsi, bahereye ku ruzinduko rwa Gen. Muhoozi nk’umuhungu wa Perezida Museveni, akaba anafite ijambo rikomeye mu butegetsi bwa se, bikanavugwa kandi ko ashobora kuzamusimbura, bamwe babwiye intyoza.com ko basanga gukura Maj. Gen Kandiho ku buyobozi bwa CMI wanakekwagaho gukorana na RNC, biri mu ntambwe nziza zigaragaza ko umubano umaze imyaka 5 utariho waba uri mu nzira nziza zo kunagurwa.

Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda, cyanditse ko Maj. Gen Kandiho nyuma yo gukurwa ku mwanya w’ubuyobozi bwa CMI, ashobora kuba agiye koherezwa mu butumwa mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Ni kenshi u Rwanda rwagiye rugaragaza ko rubangamiwe n’ibikorwa byo guhohotera ndetse n’iyicarubozo bikorerwa Abanyarwanda muri Uganda. Rwanagiye kandi rugaragaza kenshi uburyo iki gihugu cyabaye indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’ubutegetsi bw’u Rwanda, aba barimo bamwe mu bayobozi ba RNC, abayoboke bayo n’abandi.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga