• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
13/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
13/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
13/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Ruhango: Minisitiri Gatabazi yasabye ko ibagiro rya Ruhango ryafasha kurwanya imirire mibi

Umwanditsi
January 29, 2022

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije abakuriye ibagiro ry’inka ry’akarere ka Ruhango ko amaraso y’inka (amatezano) akwiye gufatwa akaba yatunganywa kuko yafasha mu guhangana n’imirire mibi mu bana, akaba yanakorwamo ibiryo by’andi matungo.

Minisitiri Gatabazi, yagize ati” Iyo mubaga inka, amaraso muzikuramo mumaze kuzica muyashyira he?, muziko aya maraso afashwe neza agatunganywa yagira uruhare mu kurandura ibibazo by’imirire mibi bikigaragara hirya no hino aho mutuye!”.

Yakomeje abibutsa ko mu gihe cyose bamaze kwica inka bashobora gufata aya maraso asigaye agakurwamo ibiryo byagaburirwa andi matungo nayo akarushaho gutanga umusaruro.

Ati” Murabona igihe mumaze kwica inka, mushobora gushyira amaraso ahantu! aya akaba yavamo ibiryo ariko n’andi asigaye mushobora kuyakoramo ibiryo byagaburirwa andi matungo nk’inkoko ndetse zikarushaho gutanga umusaruro”.

Mu bindi, Minisitiri Gatabazi yagarutseho muri uru rugendo, yabibukije ko n’impu bakwiye kureba niba batazifata neza zikabungabungwa maze zikaba zakoreshwa na ba rwiyemezamirimo bikanatanga akazi ku baturiye iri bagiro.

Yagize ati” Mushobora no kureba uko izi mpu zivanwa kuri izi nka zajya zitunganywa zigafatwa neza mukaba mwaziha ba rwiyemezamirimo bakazikoresha mu ishoramari bakora ribateza imbere bakoresheje iby’iwacu byanateguriwe hano”.

Umukozi wa YAK FAIR icunga ibagiro rya Ruhango, Nyange Sada avuga ko agiye kuvugisha abamuyobora, baganire n’ubuyobozi bw’akarere ku gice cyakongerwaho kikajya gitunganya aya maraso yakwifashishwa mu kurwanya imirire mibi cyangwa hagakorwamo ibiryo by’amatungo.

Yagize ati” Tuzavugana n’abadukuriye nabo bavugane n’ubuyobozi bw’akarere ku cyakorwa mu kongeraho igice cyo gutunganyirizamo aya maraso kugirango abashe kuba yaribwa arwanye imirire mibi cyangwa se akaba yanavanwamo ibindi biryo byahabwa andi matungo”.

Ibi Minisitiri Gatabazi avuga, ntabwo biri kure y’ibyo imwe mu miryango ikunze gukora aho aya maraso aribwa yitwa “Amatezano“, aho bayenga bakanashyiramo ifu y’amasaka mu gihe batetse ibishyimbo cyangwa ibindi bagashyiramo.

Akimana Jean de DIeu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga