• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
21/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
21/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
21/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

CEDEAO iramagana igeragezwa ry’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Guinee Bissau

Umwanditsi
February 1, 2022

Ishyirahamwe ry’Ibihugu byo mu karere ka Afurika y’uburengerazuba, CEDEAO/ECOWAS, ryamaganye icyo ryise “kugerageza” guhirika ubutegetsi mu Gihugu cya Guinee Bissau, risaba abasirikare gusubira mu makambi/ibigo byabo.

Ibi, nkuko BBC ibitangaza, bije bikurikiye amakuru y’uko hari abantu bambaye imyenda y’igisivile batangiye kurasa bari hafi y’inzu ya Leta yaberagamo inama hagati y’umukuru w’igihugu na Minisitiri w’Intebe wa Guinee Bissau, aho bari hakaba hatazwi.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y’itangazo rya CEDEAO agira ati “CEDEAO irimo irakurikirana n’impungenge nyinshi ibirimo bibera muri Guinee Bissau… aho abasirikare barimo bararasa mu nkengero y’ingoro/inzu ya Leta”.

“CEDEAO iramagana kugerageza guhirika ubutegetsi, ikaba inashinze ijisho abasirikare ku bijanye n’umutekano wa Prezida Umaro Sissoco Embaló hamwe n’abagize Leta ye”.

Muri iyi minsi ya vuba CEDEAO yahagaritse ikindi gihugu cy’ikinyamuryango, Burkina Faso, aho abasirikare bahiritse ubutegetsi.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga