• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
13/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva
13/10/25
Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora, kurera Abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira
13/10/25
Kamonyi-Rugalika: Abageze mu zabukuru barashimira Perezida Paul Kagame wabarinze gusaza badasabiriza

Afurika y’Epfo yikoreye urukingo rwa Covid-19

Umwanditsi
February 4, 2022

Abahanga mu by’ubumenyi mu gihugu cya Afrika y’epfo biganye urukingo Moderna rwa Covid, ikintu bavuga ko kizafasha kongera umubare w’abikingiza muri Afurika.

Umugabane wa Afurika kuri ubu, ni wo ufite imibare mike ku Isi y’abikingiza Covid-19. Ikigo cyakoze uru rukingo rushyashya, Afrigen Biologics – kivuga ko cyizera gutangira kugeragereza uru rukingo ku bantu mu kwezi kwa Munyonyo/Ugushyingo (11).

Moderna mu ntangiriro yavuze ko itazashyira inzitizi ku kwigana urukingo rwayo, bituma abahanga mu bumenyi b’i Cape Town babona uburyo bwo kwikorera cyangwa kwigana ubwoko bwabo bw’urwo rukingo.

Abo bashakashatsi bari bashyigikiwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS. Petro Terblanche, umuyobozi wa Afrigen Biologics, yavuze ko batangiye buhoro, ariko ko bari bafite umugambi wo kwagura ibikorwa vuba cyane.

Yabariye BBC dukesha iyi nkuru ko bakoresheje uburyo busa nk’ubwakoreshejwe ku rukingo rwa Moderna 1273. Ko kandi ibi biri mu mugambi w’Isi wo gushaka uburyo no kubaka ubushobozi mu bihugu bidakize kugira ngo bishobore kwirwanaho.

Uru rukingo rurimo kwiganwa, ni urwo mu bwoko RNA messenger / ARN messager rwakozwe n’ikigo Moderna cyo muri Amerika.

Pfizer-BioNTech nayo yakoze urukingo ikoresheje ubuhanga nk’ubwo. Ni zimwe mu nkingo abategetsi hirya no hino ku Isi, batangiye kwemerera gukoreshwa.

Ushinzwe ubuhanga n’ubumenyi muri icyo kigo, Dr Caryn Fenner, yavuze ko ibyagezweho “ari ngirakamaro cyane”. Yongeyeho ati “Bishyira ububasha mu maboko yacu bwo gushobora gukora inkingo zacu bwite mu hazaza, tugashobora kwitegurira ibindi biza bizashyika, tukageragereza inkingo ku butaka bwa Afrika hanyuma tukareba n’izindi ndwara zikora kuri Afrika”.

Byaratangajwe ko BioNTech, ikigo cyafatanije na Pfizer mu gukora urukingo rw’ubwoko mRNA – kinafite imigambi yo gufungura ahakorerwa inkingo ku mugabane wa Afrika.

Hari n’iyindi migambi yo kubaka ahakorerwa inkingo muri Afrika, yibanda cyane cyane ku nkingo zakorewe mu Burusiya no mu Bushinwa.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5888 Posts

Politiki

4139 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1020 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

147 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga