• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
18/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
18/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
18/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

DR Congo: Francois Beya yarafunzwe, Perezida Tshisekedi ava i Addis Ababa hutihuti

Umwanditsi
February 7, 2022

Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo, hamwe n’abandi bantu barimo abasirikare batawe muri yombi kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, bivugwa ko bari “bageramiye umutekano w’igihugu”.

François Beya yarafashwe ajyanwa kubazwa n’urwego rushinzwe iperereza, bivugwa kandi ko kuri uwo wa gatandatu nijoro Perezida Tshisekedi wari i Addis Ababa mu nama y’Ubumwe bwa Africa yahise agaruka i Kinshasa igitaraganya.

Georges Kapiamba ukuriye ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu i Kinshasa, wabashije gusura Beya ku cyumweru, yumvikanye kuri Top Congo FM avuga ko François Beya yabajijwe ku “nama zigeramiye umutekano w’igihugu“.

Ku cyumweru, abashyigikiye perezida uriho muri DR Congo bagiye mu mihanda bamagana igikorwa cyose cyo kumuhirika ku butegetsi, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.

Ubutegetsi bwirinze kuvuga niba ifatwa rya François Beya rifite aho rihuriye no kugerageza guhirika ubutegetsi. Guceceka kwatumye hakwira amakuru menshi, cyane cyane ayavuga ko ari ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo.

BBC dukesha iyi nkuru, yagerageje kuvugana n’abashinzwe gutangaza amakuru ku ruhande rw’ubutegetsi, ntibarasubiza kugeza ubu. Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu Justicia ASBL ryasabye abashinzwe itangazamakuru muri Leta “gutangaza amakuru nyayo ku baturage kugira ngo bihoshe umwuka w’umutekano mucye ukwiriye hose”, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru muri DR Congo.

François Beya ni muntu ki?

Ni umwe mu bantu bakomeye mu by’umutekano wa DR Congo kuva no ku gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko. Beya bamuhimba “Mr sécurité” kuko ari umwe mu bantu babaye igihe kinini mu by’iperereza muri iki gihugu, kandi ‘uzi byinshi ku mutekano wacyo’.

Beya, wagizwe umujyanama wa Perezida mu 2019, yari umuntu wa hafi wa Joseph Kabila ariko yagiye atakaza ingufu mu butegetsi mu mezi ya vuba ashize. Ku butegetsi bwa Joseph Kabila, Beya yabaye umukuru w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihe cy’imyaka igera kuri 12.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga