• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Perezida Kagame, iyo atifatira terefone, inyana (inka) ziba zikicwa n’inyamaswa muri Gishwati-Nyabihu

Umwanditsi
February 8, 2022

Perezida Kagame Paul, kuri uyu wa 08 Gashyantare 2022 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baherutse guhabwa imyanya, yagarutse ku kibazo cyavuzwe kenshi cy’inyamaswa yaryaga amatungo cyane inyana (inka) muri Gishwati ho mu Karere ka Nyabihu. Yavuze ko ari ikibazo yamenye abikuye ku mbuga nkoranyambaga(Social media), ariko ko abayobozi bose yagiye abaza yasanze bari bakizi kuva mu 2019, ariko ntacyo bagikozeho. Gufata terefone akabaza iby’iki kibazo, byatumye gihita gikemuka. Yibaza indwara abayobozi barwaye ituma badakemura ibibazo by’abaturage.

Perezida Kagame, aganira n’abitabiriye uyu muhango w’irahira ry’aba bayobozi, yavuze ko akurikirana imbuga nkoranyambaga (social media) kenshi, ko ari nabwo yaje kubona abaturage bagiye batakamba kenshi, bavuga ko inyamaswa zabamariye amatungo (inyana z’inka kenshi) mu Karere ka Nyabihu muri Gishwati.

Umukuru w’Igihugu, akomeza avuga ko akimenya iki kibazo yafashe terefone agahamagara bamwe mu bayobozi ahereye ku b’umutekano barimo Polisi bakamubwira ko ikibazo bakimenye. Abo yabajije niba ibyanditswe ku matungo y’abaturage amaze igihe yicwa n’inyamaswa bari babizi, ati“ rwose nta soni, nta ki.., bambwira ko bari babizi”.

Umuyobozi wese wabajijwe kuri iki kibazo ngo yavugaga ko yari abizi. Perezida Kagame ati” Ndababaza, mwari mu bizi, habaye iki, mwakoze iki!? Ubwo Bagatangira noneho bakambwira ko bagiye ku bikora”.

Perezida Kagame, avuga ko muri uko kwisobanura kwa bamwe, bavuga ko bagiye kubikora, ariko akabibutsa ko batarimo kumusubiza ikibazo yababajije, ko ikibazo ari“ mu maze igihe mubizi, mwakoze iki, ntabwo nkubajije ngo mugiye gukora iki, ndakubajije ngo mwakoze iki cyangwa mwabujijwe n’iki kugira icyo mukora”!?

Perezida Kagame, avuga kandi ko abo yabajije bagiye bamubwira ko ikibazo bakizi guhera  muri 2019, ko amatungo y’Abaturage yishwe n’izo Nyamaswa arenga 50 (inyana z’inka). Yibaza ati” iyo ndwara iba iri mu bayobozi umuntu ayivura ate, ni iyihe, mwe muyumva mute!?. Akomeza avuga ko ibyo bigenda bikagera no mu bayobozi bose bari bicaye mu nteko ahabereye uyu muhango w’irahira ndetse ngo n’abandi batahageze.

Yibaza niba nta bayobozi bazi cyangwa bajya Nyabihu, cyangwa se niba bajyayo ariko bakajyanwa yo n’ibindi bitari ibibazo byo gukemura. Avugako kuvuga ko uzi ikibazo uri umuyobozi ntugikemure ntacyo bimaze, ko kandi no kuvuga ko ntacyo uzi bitera kwibaza ku kuba uri umuyobizi ariko utamenya ibibera mu Gihugu bigirira nabi abaturage, ko uwo muyobozi nawe ntacyo amaze.

Perezida Kagame, avuga ko wenda bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu bambara udupfukamunwa, iyo baza kuba ngo batwambara ku maso yari kuvuga ko wenda batabona. Yibaza impamvu abayobozi batabasha gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, atari gusa kuri iki cya Nyabihu cyakemutse kuko akibajije, ahubwo no mubindi byose bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga