• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO
22/06/26
Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
22/06/26
Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo
22/06/26
Kamonyi-Kwibuka32: Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro cyane ko nta wundi bafite ubibakorera-Guverineri Kayitesi

Umubikira yakatiwe igifungo cy’umwaka n’umunsi 1 azira kwiba ibihumbi 835 by’ Amadolari ya Amerika

Umwanditsi
February 9, 2022

Mary Margaret Kreuper, umubikira wo muri Amerika uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yari afite uko yigaragaza ariko ahishe ingeso mbi. Yemeye ko yarenze ku isezerano rye ry’ubucyene yasezeranye ubwo yabaga umubikira, akiba amadolari y’Amerika 835,000 ( hafi Miliyoni 850 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda) ku ishuri ryo muri leta ya California aho yakoraga. Aya mafaranga, yayakoresheje mu bikorwa bye by’imikino yo gupima amahirwe (gambling).

Kreuper, ufite imyaka 80, azamara umwaka umwe n’umunsi umwe afunze kubera uburiganya bwifashishije ikoranabuhanga, ndetse no gukoresha amafaranga afite inkomoko mu cyaha.

Ubwo urukiko rwamukatiraga icyo gifungo mu mujyi wa Los Angeles, yagize ati: “Nakoze icyaha, narenze ku itegeko kandi nta rwitwazo mfite“.

Mu gihe kirenga imyaka 10, Kreuper yanyereje amafaranga y’ishuri y’abanyeshuri ndetse n’amafaranga y’imfashanyo agenewe ishuri rya Kiliziya Gatolika ryitwa St James Catholic School yari abereye umuyobozi.

Nuko ategeka abandi bakozi bo kuri iryo shuri “guhindura no gusenya amakuru ajyanye n’imari” mu rwego rwo guhishira icyaha cye. Abashinjacyaha, bavuga ko ayo mafaranga yashoboraga kurihira abanyeshuri barenga 12. Bavuga ko Kreuper yayakoresheje mu kuyajyana mu nzu zikinirwamo urusimbi (casinos), no mu kujya mu biruhuko hamwe n’inshuti ze.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ibyo byatahuwe mu igenzura ry’imari ryakozwe nyuma yuko Kreuper agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2018.

Ubwo yamukatiraga igifungo, umucamanza w’akarere muri Amerika Otis D Wright II yavuze ko yagowe no gushyira ku munzani igihano cyo mu rwego rw’amategeko hamwe n’ubusabe bw’imbabazi bw’imiryango y’abanyagatolika ifite abana bize ku ishuri St James Catholic School.

Yategetse ko Kreuper afungwa amezi 12 n’umunsi umwe, akanishyura iryo shuri amadolari y’Amerika 835,339 yo kurisubiza ayo yaryibye.

Kreuper yabwiye umucamanza ko “ababajwe cyane” n’ibyo yakoze kandi ko azamara igihe gisigaye cy’ubuzima bwe agerageza gukurikira “cyane kurushaho mu ntambwe za Kristu”. Abunganizi be mu mategeko bavuze ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe “bwapfukiranye gushyira mu gaciro mu gufata icyemezo kwe“.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5985 Posts

Politiki

4232 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1058 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga