• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Perezida Macron yateye utwatsi ibyo gufatwa ikizamini cya Covid-19 mbere yo kubonana na Perezida Putin

Umwanditsi
February 12, 2022

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya – Klemlin, bitangaza ko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yahakanye kwipimisha Covid-19 ( ikizamini cya PCR) mbere y’umubonano yagiranye na Perezida Vladimir Putin.

Uko gukorerwa ikizamini, byagombaga gukorwa binyuze mu nzira zifatiye ku buzima zidashobora kwemerwa, kandi zitari zigize aho zihurira n’ibindi korwa uyu Perezida Marcon yagombaga gukora mu gihe yari afite nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ibyabaye, bikurikiye andi makuru yavuga ko Perezida Macron yahakanye gukorerwa isuzuma rya ‘PCR’ rikorwa hifashishijwe agapamba (gafata amatembabuzi) bacisha mu mazuru cyangwa mu muhogo.

Ibi byaturutse ku kwikeka ko Abarusiya bashobora kwitwaza gupima ibi bizamini bakamutwara amakuru y’utumenyetso bita DNA, ari natwo tubitse amakuru y’uduce ntangakamere (genes) twihariye kuri buri muntu.

Aba ba Perezida bombi, Macron na Putin bubahirije guhana intambwe (intera) mu gihe cyo kubonana kwabo. Ntibigeze bakorana mu biganza mu kuramukanya, kandi hari ameza apima uburebure bwa metero enye hagati yabo.

Abarebera kure ibintu, bibajije nimba hari ubutumwa bwo mu nzira ya Dipolomasi Perezida Putin yashatse gukoresha mu kumwicaza gutyo. Ariko abashinzwe imigenderanire mu Bufaransa, babwiye ikigo cy’ibiro ntaramakuru ‘Reuters’ ko Perezida Macron yasabwe guhitamo igipimo cya PCR kugirango abone kwegera Putin, cyangwa se akemera gukurikiza ingingo ahawe zo guhana intera.

Hari uwabwiye Reuters ati: “Twari tuzi neza ko ibyo bisobanura kudahana ibiganza baramukanya, hamwe n’iriya meza ndende. Ariko ntitwashoboraga kwemera ko bafata amakuru y’uduce ntangakamere -DNA- ya Perezida”.

Umwe mu bakora mu biro by’Umukuru w’Igihugu cy’Ubufaransa -Elysée, yabwiye BBC ati:” Ibyasabwe bijyanye no kubonana begeranye nta guhana intera byarinda guca mu nzira zijyanye n’ubuzima twe twabonaga ko zidashobora kwemerwa kandi zidahuye na gahunda ya Perezida”.

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya biremeza ko Perezida Macron yakomeje kubahiriza intera hagati ye na mugenziwe w’Uburusiya kuko yanze gufata ikizamini Abarusiya bamusabye gukora.

Umuvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov, yavuze ko Uburusiya bwatahuye aho Ubufaransa buhagaze kandi ko nta ngaruka byagize ku biganiro byabo.

Perezida Macron, yari yakoze ikizamini cya PCR mbere yo kuva mu gihugu cye mu Buransa, kandi umuganga we yarongeye aramupima ko nta bimenyetso afite by’ubwandu igihe bageraga i Moscow, nk’uko uwundi mu dipolomate w’Ubufaransa yabibwiye ‘Reuters’.

Uwundi mukozi, yabwiye kandi Reuters ati: “Abarusiya batubwiye ko Putin yari akeneye gushyirwa kure y’icyo cyose cyashoboraga kubangamira ubuzima bwe”.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga