• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Bitunguranye, urugendo rwa Rtd Gen. Salim Salehe i Kigali rwasubitswe

Umwanditsi
February 17, 2022

Rtd Gen. Akandwanaho Caleb uzwi ku mazina ya Salim Salehe, akaba umuvandimwe ( murumuna) wa Perezida Museveni, wari witezwe i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa kane, mu buryo butunguranye uru rugendo rwasubitswe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022 nibwo ibitangazamakuru byo mu Gihugu cya Uganda byanditse inkuru ivuga ko Rtd Gen. Salim Salehe agomba kuba ari i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kane, aho byavugaga ko muri urwo ruzinduko rwe harimo ko agomba kubonana na Perezida Kagame Paul.

Umunyamakuru Canary Mugume wo muri iki Gihugu, umenyerewe cyane ku nkuru zicukumbuye niwe watangaje bwa mbere aya makuru y’uruzinduko rwa Rtd Gen Salim Salehe i Kigali, avuga ko ayakesha ibiro by’umukuru w’Igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni.

Nyuma mu masaha ya saa yine z’ijoro, uyu munyamakuru yongeye gutangaza ko uru ruzinduko uyu muvandimwe wa Perezida Museveni rwasubitswe, ko rwimuriwe ikindi gihe kitatangajwe. Ni uruzinduko yavugaga ko rwari kumara icyumweru.

Soma hano indi nkuru bijyanye;Perezida Museveni nyuma yo kohereza umwana we i Kigali, ubu yohereje umuvandiwe we Gen. Salim salehe

Nubwo uru ruzinduko rwa Rtd Gen Salim Salehe i Kigali mu Rwanda rwasubitswe, kuza kwe ni indi ntambwe ikomeye kandi yitezweho gushimangira izahurwa ry’umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warajemo igihu. Uyu ni umwe mu bakomeye kandi ufite icyo avuze mu butegetsi bwa Perezida Museveni,  akagerekaho no kuba umuvandimwe we. Ni uruzinduko kandi ruvuzwe mu gihe kitagera ku kwezi, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni avuye mu Rwanda, aho yabonanye na Perezida Kagame Paul.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda hari itangazo yashyize hanze igaragza ko uru ruzinduko rwavuzwe ntaruhari. Ko ibyanditswe ku mbuga nkoranyambaga atari byo.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga