• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Kamonyi: Umurambo w’umugabo wasanzwe mu iteme ryangijwe n’ibiza, basangamo n’umumotari muzima

Umwanditsi
February 26, 2022

Hari mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2022, ubwo urwego rw’Igihugu  rw’ubugenzacyaha-RIB n’izindi nzego bajyaga kureba umurambo w’umugabo wari wahagamye mu kiraro cyangijwe n’ibiza by’imvura yaguye ari nyinshi. Ni ahazwi nko mu Kanogo ku mugezi wa Mugera ugabanya Umudugudu wa Kibaya na Bukimba, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda. Aho uyu murambo bikekwa ko wahitanywe n’ibiza, basanzemo Umumotari waguyemo yavunitse amaguru.

Uyu murambo ni uw’umugabo witwa Karasira Emmanuel w’imyaka 40 y’amavuko. Yari atuye mu kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda. Amakuru ye kugira ngo amenyekane byaturutse ku mugore we wamubuze ijoro ryose, ahamagara ubuyobozi abumenyesha ko yabuze umugabo we, aribwo batangiraga gushakisha.

Abaturage babwiye intyoza.com ko abakozi b’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha -RIB mu karere ka Kamonyi aribo baje kureba uyu murambo wari wabonywe aho wahagamye munsi y’iteme. Aha kandi banahasanze umumotari waguyemo ashaka kwambuka na Moto, aho yari yavunitse amaguru, akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Ifoto ya Motari abaturage bahaye intyoza.com bavuga ko ariwe waguye mu kiraro akavunika amaguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko uyu murambo w’uyu mugabo wasanzwe munsi y’iki kiraro.

Gitifu Mwizerwa, avuga ko uyu Nyakwigendera babwiwe ko yari yagorobereje muri Ruyigi hakurya y’uyu mugezi wa Mugera. Nyuma yuko umugore we amubuze, ngo yamenyesheje Mudugudu ko Umugabo yamubuze, ko atatashye, hanyuma mu gushakisha baza gusanga umurambo we mu mugezi yapfuye. Yakuwemo ahita ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Remera-Rukoma ngo akorerwe isuzumwa.

Imvura idasanzwe ikomeje kubica bigacika muri Kamonyi.

Imvura idasanzwe imaze iminsi itatu igwa mu Karere ka Kamonyi, imaze kwangiza ibitari bike birimo; inzu z‘abaturage, zaba izaguye n’izasakambuwe n’inkubi y’umuyaga wabaga uvanze n’iyo mvura. Imyaka y’abaturage yarahangirikiye, ibiraro n’amateme byarasenyutse n’ibindi.

Abanyakamonyi n’abahagenda, barasabwa kwitwararika cyane muri iyi minsi imvura ikomeje kugwa ari nyinshi. Bamwe mu bakerensa aho ibiraro n’amateme byasenyutse kandi ariho bambukiraga, ugasanga baranyura mu mazi, baba bahetswe ku mugongo n’ababambutsa bashaka amafaranga, bose barasabwa kudashyira ubuzima bwabo mu kaga.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga