• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko asezeye mu gisirikare cya Uganda

Umwanditsi
March 8, 2022

Umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, akaba umujyanama wa Se mu bya Politiki, akaba kandi Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter akunda gukoresha, yatangaje ko nyuma y’imyaka 28 ari mu Gisirikare afashe icyemezo cyo kugisezera.

Gen. Muhoozi Kainerugaba, ni umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, aho imyaka 28 muri iyo ayimaze ari mu gisirikare cy’iki Gihugu. Muri iki gisirikare, yagiye ahabwamo inshingano zitandukanye kugera ubwo asezeye yari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Atangaje ko asezeye mu gisirikare cy’Igihugu cye mu gihe yari amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamubona nk’uri mu bikorwa bya Politiki. Mu minsi mike ishize, yagaragaye cyane nk’uwari ushishikajwe cyane no kunagura umubano w’u Rwanda n’igihugu cye cya Uganda, aho yanaje i Kigali akabonana na Perezida Kagame bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse na nyuma yo gusubira mu gihugu cye akaba yaragiye atangaza byinshi ku mubano w’ibi bihugu.

Benshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye na Politiki y’Igihugu cya Uganda, bavuga ko uyu muhugu wa Perezida Museveni arimo gutegurirwa gusimbura Se ku ntebe yo kuyobora iki Gihugu. Nyuma yo gutangaza ko asezeye mu Gisirikare cy’Igihugu cye, nta kindi kindi aratangaza cyangwa se ngo abamwegereye bagire icyo bavuga.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga