• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Indege y’Umuherwe Roman Abramovich mu zigera ku 100 zahagaritswe na Amerika

Umwanditsi
March 19, 2022

Indege zigera hafi ku 100 zifite aho zihuriye n’Igihugu cy’Uburusiya zahagaritswe na Leta y’Amerika.  Muzahagaritswe, harimo n’indege imwe y’umuherwe utunze za miliyari z’amadolari Roman Abramovich, nyiri ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza.

Minisiteri y’ubucuruzi y’Amerika yavuze ko izo ndege zarenze ku bihano Amerika yafatiye Uburusiya. Iyi minisiteri ivuga ko kugira serivisi n’imwe ihabwa izi ndege aho ari ho hose ku isi – harimo no mu Burusiya – bishobora gutuma ubikoze acibwa amande menshi ndetse akaba yafungwa.

Urwo rutonde rw’izafatiwe ibihano ruriho n’indege za kompanyi zo mu Burusiya, zirimo na kompanyi Aeroflot. Mu gihe nyinshi muri izo ndege ari izo mu bwoko bwa Boeing, indege bwite ya Bwana Abramovich, umuherwe nyir’ikipe y’umupira w’amaguru ya Chelsea, na yo ni imwe muri zo.

Uyu Murusiya ni umwe mu baherwe barindwi bafatiwe ibihano na Leta y’Ubwongereza mu ntangiriro y’uku kwezi kubera intambara yo muri Ukraine.

Bwana Abramovich, w’imyaka 55, ashinjwa kugirana umubano ukomeye na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, ibyo uyu muherwe yahakanye.

Mu itangazo, minisiteri y’ubucuruzi y’Amerika yavuze ko kongerera amavuta, gukanika cyangwa gukora igikorwa icyo ari cyo cyose cyo gusana izo ndege ziri ku rutonde – ndetse no kuziha ibindi bikoresho byo gusimbura ibishaje – ari ukurenga ku bihano by’Amerika byo kutohereza ibicuruzwa mu Burusiya.

Minisitiri w’ubucuruzi w’Amerika Gina Raimondo nkuko BBC ibitangaza, yavuze ko icyo cyemezo kijyanye n”intambara mbi cyane Uburusiya bwahisemo kuri Ukraine”.

Madamu Raimondo yongeyeho ati: “Turimo gutangaza uru rutonde mu rwego rwo kuburira isi – ntituzemera ko kompanyi z’Uburusiya n’iza Belarus n’abaherwe baho bakora ingendo batabihaniwe barenga ku mategeko yacu”.

Minisiteri y’ubucuruzi y’Amerika yavuze ko abazabirengaho bashobora “gufungwa igihe kinini, gucibwa amande, gutakaza ubushobozi bwihariye bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga, cyangwa ibindi bihano”.

Ibyo bihano bireba indege iyo ari yo yose igizwe ku kigero kirenga 25% n’ibikomoka muri Amerika yongeye koherezwa mu Burusiya nyuma yuko ibihano bishya bitangiye gukurikizwa ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ari yo tariki Uburusiya bwateyeho Ukraine.

Itangazo rya minisiteri y’ubucuruzi y’Amerika ryongeraho riti: “Mu kubuza izi ndege kubona serivisi iyo ari yo yose, nk’urugero, harimo n’ivuye mu mahanga, ingendo zerekeza mu mahanga zivuye mu Burusiya zo muri izi ndege urebye ubu zirahagaritswe”.

Minisitiri wungirije w’ubucuruzi w’Amerika Don Graves yavuze ko Leta y’Amerika yizeye ko iki cyemezo kigaragaza ukuntu Uburusiya bukomeje kurushaho gushyirwa mu kato mu rwego rw’ubukungu ku isi.

Yagize ati: “Ibikorwa byacu ntabwo ari amagambo gusa atagize icyo amaze cyangwa inyuguti ziri aho gusa kuri paji [urupapuro]. Bifite amenyo ya nyayo kandi mu gihe intambara mbi cyane ya Putin ikomeje, bizakomeza kuruma cyane kurushaho ubukungu bw’Uburusiya n’ubwa Belarus”.

Amerika, Canada n’inshuti zabo z’i Burayi bamaze kubuza indege z’Uburusiya gukorera mu kirere cy’ibyo bihugu, bituma kompanyi z’indege zo mu Burusiya ahanini zireka gukora ingendo zerekeza mu mahanga.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga