• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
06/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
06/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
06/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Hatangajwe ubuso mu Rwanda bugenewe guhingaho Urumogi mu buryo bwemewe

Umwanditsi
March 21, 2022

Leta y’u Rwanda, binyuze mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere-RDB, yatangaje ko hatangiye gutegurwa ubuso bwa Hegitari 134 zigomba guhingwaho Urumogi mu buryo bwemewe n’amategeko, aho ruzajya rukorwamo imiti no kwagura ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima n’ubuvuzi. Ku wa 25 Kamena 2021 nibwo hasohotse Iteka rya Minisitiri 003/MoH/2021 ryerekeye iki gihingwa cy’Urumugi n’ibirukomokaho.

Uretse kuba hatangajwe ubuso bwa Hegitari 134 bwo guhingaho iki gihingwa cy’urumogi gisanzwe kibujijwe kuko gifatwa nk’ikiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga, hatangajwe ko hari n’abashoramari bagaragaje ubushake bwo guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi kimwe n’ibirukomokaho.

Mu butumwa bwa RDB, yagaragaje ko irimo gukorana n’izindi nzego za Leta mu gusuzuma ubusabe bw’Ibigo byagaragaje ubushake mu gufasha gushyira uyu mushinga mu bikorwa ku mpamvu z’ubuvuzi. Gusa nubwo bimeze bitya, nta kigo na kimwe kiratangazwa ko cyaba kimaze guhabwa ubwo burenganzira bwo kuruhinga.

Abazemererwa guhinga urumogi, basabwa cyane gushyiraho uburyo bwizewe bwo kurinda umutekano w’aho ruhingwa no mu micungire yarwo, iminsi yose n’amasaha yose, aho hasabwa no gushyira ho ikoranabuhanga nka Camera, amatara, iminara n’ibindi byose birebana n’umutekano haba mu bihinjira n’ibisohoka ku bintu n’Abantu.

Umwaka ushize wa 2021, Umuyobozi wa RDB Madamu Clare Akamanzi yatangarije itangazamakuru ko nta rumogi ruzaba rwemerewe gusohorwa ngo rujye aho ariho hose hatemewe, ko kandi aho iki gihingwa cy’urumogi kizaba kiri hazaba harindiwe umutekano mu buryo busesuye.

Mu bigo byasabye guhinga urumogi nkuko RDB ibitangaza, byiganjemo ibyo mu mahanga birimo n’ibifite ubushake bwo gukorana n’ibyo mu Rwanda. Ubu ni ubucuruzi bwinjiza amafaranga atari make kuko kuri Hegitari imwe hashobora kwinjiza abarirwa muri Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika. Icungwa ry’ubu buhinzi bw’urumogi mu Rwanda, rizaba riri hagati y’inzego zitandukanye zirimo; RDB, POLISI, Ikigo gishinzwe iby’Ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa-FDA n’izindi.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga