• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO
19/06/26
Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
19/06/26
Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo
19/06/26
Kamonyi-Kwibuka32: Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro cyane ko nta wundi bafite ubibakorera-Guverineri Kayitesi

Indeya yo mu bwoko bwa Boing 737-800 yarimo abantu 132 yaguye mu misozi ya Guangxi

Umwanditsi
March 21, 2022

Indege ya kompanyi ya China Eastern Airlines yari itwaye abagenzi 132 yahanutse igwa mu gace k’imisozi miremire mu ntara ya Guangxi, nk’uko abashinzwe iby’indege babyemeje. Iyi ndege yarimo abagenzi 123 n’abakozi icyenda(9) bayo, nk’uko bivugwa n’ikigo Civil Aviation Administration of China (CAA).

Abapfuye, n’impamvu yo guhanuka kw’iyi ndege ntibiramenyekana. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800, yahanukiye mu gace k’imisozi miremire  ituma haba umuriro mu ishyamba, nk’uko ikinyamakuru cya leta kibitangaza.

Iyi ndege yahagurutse i Kunming saa 13:11 ku isaha yaho (07:11 ku isaha y’i Gitega) kandi byari biteganyijwe ko igera i Guangzhou saa 15:00 ku isaha yaho.

Mu myaka igera ku 10 ishize Ubushinwa bufite amateka meza mu by’indege zitwara abantu.

Impanuka y’indege ikomeye iheruka mu Bushinwa ni iyo muri Kanama (8) 2010 aho indege yahanutse ahitwa Yichun ikica abantu 42.

Kompanyi ya China Estern nkuko BBC ibitangza, ntabwo iragira icyo ivuga kuri iyi mpanuka, ariko kuri konti yayo yo ku rubuga nkoranyambaga Weibo yahinduye ifoto yayo ishyiraho ifoto y’ibara ry’ikijuju (grey).

Imbuga zerekana ingendo z’indege zerekana ko yamaze isaha imwe gusa mu kirere. Yahanukiye hafi y’umujyi wa Wuzhou mu ntara ya Guangxi ihana imbibi na Guangzhou, umujyi munini mu majyepfo ashyira iburasirazuba.

Amakuru ya nyuma y’urubuga FlightRadar24 yerekana urugendo rw’iyi ndege rwarangiye saa 14:22 ku isaha yaho, iri ku butumburuke bwa 982m.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5985 Posts

Politiki

4232 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1058 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga