• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi-Mugina: Baruhuwe ku kuvoma ibinamba n’ibishanga bahabwa amazi meza

Umwanditsi
March 22, 2022

Umuryango ARDE/Kubaho, wahaye abaturage amazi meza, baruhuka ingendo z’imyaka myinshi bakoraga bagana iy’ibinamba n’ibishanga. Ni mu Mudugudu wa Ntasi, Akagari ka Nteko, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi, aho bamwe mu baturage bavuga ko bamaze imyaka isaga 40 batazi kuvoma amazi meza uko bimera. Igikorwa cyo gutaha aya mazi meza cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice.

Mukashema Bertilde, avuga ko yari amaze imyaka isaga 40 atazi uko bavoma amazi meza. Ati” imyaka maze hano ni myinshi, nibura mu myaka isaga 40 maze hano ntabwo nari narigeze mbona ivomo, aho nk’umuturage najya nkavoma amazi meza. Numvaga nyine bivugwa cyangwa nkabibona ahandi ngenda, ariko nibwo bwa mbere hano iwacu kuko twari tuzi kujya mu binamba n’ibishanga”. Akomeza ashima umuryango ARDE/Kubaho ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu kuba bubahaye amazi meza.

Babonye amazi meza, bamwe nibwo bwa mbere kuva bavuka.

Niyigirimpuhwe Francois, avuga ko iyo yashakaga amazi ajya kuba meza yajyaga kuyashaka ku isoko y’ahafatiwe aya mazi. Ko ubundi nk’abaturage b’aka gace bavomaga ibinamba, mu gishanga cyangwa se bamwe bakajya kuyakura Nyabarongo n’ahitwa“ Ryabonyinka”, ahazwi nko mu Cyanika ho mu mudugudu wa Kona. Ashimangira ko nk’abaturage, uyu mwaka kuri bo bawita “Umwaka w’Amazi meza” kuko aribwo bayabonye bwa mbere.

Guverineri Kayitesi Alice, yasabye abaturage kwita ku bikorwa remezo nk’ibi baba bahawe, bikabahindurira ubuzima.

Kayitesi Alice, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari umushyitsi mu kuru muri iki gikorwa, yashimiye ARDE/Kubaho ku gikorwa gikomeye cyo guha amazi meza aba baturage ndetse n’ibindi bikorwa bafatanyamo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, ariko kandi asaba abaturage bahawe aya mazi meza ko abafasha kugira isuku n’isukura aho baba, aho bakorera, ku mibiri yabo n’abana kuko icyari imbogamizi kuri bo cyabonewe igisubizo.

Augustin Bahati, umuyobozi wa ARDE/Kubaho, yijeje abaturage n’ubuyobozi ko nubwo babahaye aya mazi, ko hari n’ibindi bikorwa byinshi bamaze gukora bigamije kugeza umuturage ku buzima bwiza n’iterambere, ariko kandi ko byinshi bateganya gukora bigikomeza.

Umuyobozi wa ARDE/Kubaho, yasabye abaturage n’ubuyobozi kwita cyane ku bikorwa nk’ibi bigamije guhindura imibereho y’abaturage.

Bahati, avuga ko agaciro k’ibikorwa byakozwe kuri uyu muyoboro umwe w’amazi yahawe abaturage ari Miliyoni 110 z’amafaranga y’u Rwanda. Asaba abaturage bayahawe kwita no gufata neza ibikorwa remezo, bakagira uruhare mu kurinda amatiyo n’ibindi babirinda kwibwa no kwangizwa kugira ngo bizarambe kandi bizarusheho kubagirira akamaro.

Mayor Dr. Nahayo Sylvere, nubwo imvura yari mu mayaga itatumye agira byinshi avuga kuri iki gikorwa cy’umufatanyabikorwa, yashimiye ARDE/Kubaho ku kwegereza abaturage amazi meza.

Uretse iki gikorwa cyo gutaha aya mazi meza yahawe abaturage, uyu muryango ARDE/Kubaho ufite ibikorwa bitandukanye uri gukora mu karere ka Kamonyi, ahanini byose bigamije gufasha abaturage kugira imibereho myiza, haba mu bikorwa rusange ku baturage, mu mashuri n’ahandi. Ababikorerwa, basabwa kubyitaho no kumenya agaciro kabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo bihindure imibereho yabo, ariko kandi binajyane n’iterambere ry’Igihugu.

Gitifu w’Umurenge wa Mugina, yijeje ubuyobozi ko bafatanije n’abaturage bazita kuri ibi bikorwa bikarushaho gufasha guhindura ubuzima.
Abaturage bari bishimiye kubona abayobozi baje kubashyikiriza amazi meza bamwe batari barigeze kubona.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga