• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Urujijo hagati ya M23 n’Ingabo za FARDC ku wahanuye indege y’Ubutasi ya UN

Umwanditsi
March 30, 2022

Izi mpande zombi ziri mu mirwano muri teritwari ya Rutshuru zirashinjanya guhanura kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye yaburiwe irengero mu gace k’imirwano ka Chanzu, biragoye kumenya uvuga ukuri. Ingabo za MONUSCO ziri mu burasirazuba bwa Congo, zatangaje ko iyi kajugujugu y’ubutasi yabuze igeze mu gace ka Chanzu “karimo imirwano hagati ya M23 na FARDC”.

Umuvugizi wa Leta ya gisirikare ya Kivu ya ruguru Gen Sylvain Ekenge yaraye abwiye abanyamakuru ko iyi ndege “yarashwe na M23 igeze mu gace ka Chanzu kagenzurwa n’uwo mutwe“.

Yagize ati:” Yarashwe iri mu butumwa bw’amahoro bwo kureba uko abantu bahunga kubera ibitero bya M23 no kureba ibikorwa by’ubutabazi bakeneye“.

Willy Ngoma uvugira M23 kuwa kabiri nimugoroba yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ari “ibisasu bya FARDC cyakubise iyi ndege”. Mu itangazo yasohoye nyuma nijoro, M23 ivuga ko mu gihe FARDC yariho irasa ibisasu kuri Chanzu imwe muri kajugujugu ebyiri za MONUSCO yafashwe n’igisasu cya mortier mu byarimo birasirwa ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Ingabo za Pakistan zatangaje kuri Twitter ko abasirikare babo batandatu ba MONUSCO bari “muri iyi kajugujugu ya Puma” bari mu bapfuye, muri bo harimo umupilote w’ipeti rya Liyetona Colonel.

Fawad Hussain minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru wa Pakistan yise aba bapfuye abantu “b’umutima w’intwari“.

M23 ivuga ko “bidatangaje ko FARDC yarashe iyi ndege ibishaka mu gukoresha uburyo bwose bwo kuzana ingabo z’amahanga kubafasha muri iyi mirwano nyuma y’uko batsinzwe“.

Kugeza ubu biragoye kumenya neza uruhande ruvugisha ukuri ku ihanurwa ry’iyi ndege ya MONUSCO, ingabo zimaze imyaka irenga 20 muri ako gace zaratumwe kubungabunga amahoro.

Imirwano hagati ya M23 na FARDC imaze gutuma abantu barenga 6,000 bahunga, nk’uko bitangazwa n’umuryango utabara imbabare Croix Rouge.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga