• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/09/25
Kamonyi-Musambira: Imihigo duhiga ikora k’Ubuzima bw’Abaturage, dusabwa kujyanamo-Gitifu Nyirandayisabye Christine
03/09/25
Kamonyi-Rukoma: Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yishe mugenzi we wUmuhungu amuteye icyuma
03/09/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Ukekwaho ubugizi bwa nabi yarashwe arapfa
03/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira

Kamonyi: Abantu 31 nibo bamaze kumenyekana ko bakomereyeke mu mpanuka barimo 8 bikabije

Umwanditsi
April 8, 2022

Impanuka ibaye kuri uyu wa 08 Mata 2022 mu ma saa tanu z’amanywa mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge hafi neza y’ahazwi nka Rwabashyashya wenda kugera ahazwi nko mu isantere y’Ubucuruzi ya Nkoto, ikomerekeyemo abantu 31 barimo 8 bakomeretse bikomeye.

Amakuru intyoza.com ikura ahabereye iyi mpanuka, haba ku bari bahari bareba ibiba, haba na zimwe mu nzego z’ubuyobozi zahageze, aremeza ko abantu bamaze kumenyekana ndetse bajyanywe kwa muganga bakomeretse ari 31, aho muri aba barimo umunani bakomeretse bikomeye. Gusa kugeza dukora iyi nkuru nta muntu wari wakamenyekana ko yaba yayiguyemo.

Abakomeretse, hoherejwe Ambiransi cyangwa se Imbangukiragutabara 6 arizo zafashije mu kujyana inkomere ku kigo nderabuzima cya Kamonyi ahazwi nko ku Masuka ya Papa. Muri aba bakomeretse, bane(4) bahise bihutanwa i Kigali kuko byagaragaraga ko bakomeretse bikomeye cyane. Bishoboka ko hari n’abari bwoherezwe ahandi nko ku bitaro bya Remera-Rukoma.

Iyi mpanuka, bivugwa ko intandaro ari ikamyo yikorera umucanga izwi nka HOHO yamanutse munsi y’Akarere ka Kamonyi yerekeza Nkoto, ikabura feri hanyuma ikagonga imodoka zitari nke zari ziyiri imbere.

Kuba imodoka zari nyinshi mu muhanda, nabyo biri guterwa nuko hagati ya Bishenyi na Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda hacitse, aho ubu umuhanda bawusatuye bakaba bari kurwana no kuwukora. Byatumye imodoka zose ziva n’izigana mu Majyepfo zinyuzwa mu muhanda muto wa Ruyenzi, Gihara Nkoto. Umuhanda muto wari usanzwe utagendwa cyane ndetse hari hamwe imodoka zihanyuze zidashobora kubisikana. Gusa na none hari undi muhanda umanuka uva Gihara unyura ku ivuriro ry’amaso ku Muganza, aha kubera imvura haba ubwo nta modoka yahamanuka.

Ahari gukorwa umuhanda hafi na Bishenyi naho imvura yo kuri uyu wa kane yabyivanzemo.
Ahabereye impanuka, hoherejwe Imbangukiragutabara 6 zo gutwara inkomere.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5856 Posts

Politiki

4107 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga