• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes
29/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes

Kamonyi: Hagaragaye icyorezo cy’indwara y’Ubuganga ifata amatungo

Umwanditsi
April 9, 2022

Iminsi 3 irashize mu Murenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi hagaragaye icyorezo cy’indwara y’“Ubuganga”. Cyabonetse mu Nka y’umuturage. Ni indwara iterwa na Virusi, nta muti igira uretse ko abavuzi b’amatungo bashobora kwifashisha imiti bakavura ibimenyetso, mu gihe itungo ritararemba rikaba ryakoroherwa ndetse ku bw’amahirwe rikaba ryakira( ibivugwa na muganga w’Amatungo).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire mu Murenge wa Nyarubaka, Nyiramana Gaudence, yemereye intyoza.com ko iki cyorezo cy’indwara y’Ubuganga cyagaragaye mu Nka imwe y’umuturage i Nyarubaka.

Avuga ko bakimenya ko iyo Nka yafashwe n’iki cyorezo, bihutiye gushaka uko bayivura, babona inkingo bituma muganga w’amatumgo muri uyu murenge ajya no gukingira inka zitari zikingiye, ariko kandi banakurikirana ngo harebwe ko nta zindi zaba zamaze gufatwa n’iki cyorezo.

Mwumvaneza Ferdinand, Muganga w’amatungo (Veterineri) mu karere ka Kamonyi, yabwiye umunyamakuru ko mu karere kose Inka imwe ariyo bamaze kumenya ko yafashwe n’iki cyorezo, ariko ko barimo kuyikurikirana nubwo ari icyorezo kitagira umuti.

Asaba aborozi n’abatunzi kuba maso ku bw’iki cyorezo kuko kitagira umuti. Avuga kandi ati“ Kiriya ni icyorezo kibi cyane, ni indwara iterwa na Virusi, nta muti wihariye uhari ariko hari ukuntu tuvura ibimenyetso bikaba byakorohereza itungo twagira amahirwe rikaba ryanakira iyo ritararemba”.

Ashishikariza aborozi n’abatunzi ko mu gihe baba bagize uburwayi bakeka cyangwa se hari amakuru bafite, kwihutira kuyatanga neza kandi ku gihe kugira ngo abaganga b’abamatungo babashe gutabara hakiri kare. Hari kandi kwirinda kwegera inka cyangwa se itungo ryagaragaje ibimenyetso kuko n’abantu bashobora kuyandura, kwirinda ingendo z’amatungo, kutava aho iyafashwe iri ngo ujye mu rwuri cyangwa aho izindi ziri.

Bimwe mu bimenyetso bikomeye ushobora guheraho by’iki cyorezo mu gihe cyaba cyageze iwawe cyangwa se ahandi ni; Inka itangira icika intege umubiri wose, kunanirwa kurya, kunanuka byihuse, iyo ifite amezi ihita iramburura, iyo imaze iminsi 4-6 ifashwe itangira kuva amaraso mu mazuru ikazana n’amarira mu maso.

Inka yafashwe n’iki cyorezo kitagira umuti, mu bimenyetso bikomeye igaragaza nyuma y’iminsi 4 kuzamura, harimo ukuva amaraso mu mazuru.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko iki cyorezo mu byumweru bibiri bishize cyatangiriye mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, kiza kuboneka kandi mu turere twa; Nyanza, Muhanga na Ruhango two mu Ntara y’Amajyepfo, ubu Kamonyi naho kikaba cyahagaragaye. Ni ukuba maso ku borozi n’Abatunzi no gutanga amakuru.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5804 Posts

Politiki

4055 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga