• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
15/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Kamonyi: Abaganga baradutererana, badusubiza inyuma, nta kivugira-Abarokotse Jenoside

Umwanditsi
April 10, 2022

Abafite amagara make, bafite ubumuga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bashinja abaganga kutabitaho, kubafata nabi igihe bagize ikibazo cy’uburwayi bakajya kwa muganga. Basaba ko bakwitabwaho bakagira kivugira, bagatsindagizwa.

Ibi, byagarutsweho n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe i Mbare, mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi kuwa 05 Mata 2022 ubwo hatangizwaga gahunda yiswe umunsi w’“Ubudaheranwa”.

Asaba abaganga kwikebura, ariko kandi n’ubuyobozi kurushaho kubitaho bakabafasha mu rugendo rw’ubuzima.

Umwe mu barokotse Jenoside akaba anafite ubumuga bw’ingingo yagize ati“ Twe dufite amagara makeya, duhura n’uburwayi umuntu yajya kwa muganga ugasanga baradutererana, baradusubiza inyuma, tukabura utuvugira, byagira no kuba turi n’abaturage tuvuye mu cyaro tukabura aho tubariza n’aho tujya. Niba icyo mwabasha  kukidufashamo nk’abantu dufite ubuzima bucye, mwaba mudusunitse mu rugendo”.

Muri uyu Mudugudu wa Mbare, hatujwe imiryango 12 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Ubwo hatangizwa iki gikorwa cy’“Ubudaheranwa“, iyi miryango yarasuwe urugo ku rundi, ariko byagaragaye ko nta n’amatungo bafite, uretse umuryango umwe basanze ufite inkoko gusa. Bemerewe ko bagiye gufashwa kubona amatungo magufi n’amaremare nkuko nabyo bari babigaragaje nk’ikibazo bakeneyeho igisubizo mu kwiteza imbere.

Benedata Zacharie/Ibuka Kamonyi.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ati“ Kurokoka ni kimwe ariko no Guheranwa ni Agahinda. Ubudaheranwa rero busobanuye byinshi, cyane cyane ku warokotse Jenoside, hari ibikomere abana nabyo, hari abe yabuze, hari ibye yabuze, ariko iyo atabonye n’abamwegera, ka gahinda, ya ntimba bikomeza kwiyongera”.

Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, avuga ku kibazo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite amagara make, bafite ubumuga bajya kwa muganga nti bitabweho, yagize ati“ Ubuyobozi bw’Akarere dufasha buri munsi Abacitse ku icumu bafite ibibazo by’imibereho harimo n’ibibazo by’ubuzima, tubijeje yuko; ntihazagire urwara ngo aheranwe n’indwara, ahubwo mujye mwegera ubuyobozi bubafashe kwivuza”.

Ubwo aha i Mbare ya Musambira hatangizwaga Gahunda y’Umunsi w'” Ubudaheranwa”.

Abagize iyi miryango uko ari 12 yatujwe i Mbare ho muri Musambira, mu bibazo bagaragarije ubuyobozi birimo iby’amazu amwe afite ibibazo byo kuva iyo imvura iguye, guterwa n’imivu y’amazi, kuba nta matungo magufi n’amaremare abafasha mu kwiteza imbere, ibibazo by’umuriro batagira n’ibindi bitandukanye bibangamiye imibereho myiza yabo. Ibi byose hamwe n’ibindi, bijejwe n’ubuyobozi ko bugiye gukora ibishoboka bufatanije n’abafatanyabikorwa hakaboneka ibisubizo.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga