• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
30/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
30/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi

Muhanga: Uwafungiwe Jenoside agafungurwa arakekwaho gufata ku ngufu uwayirokotse

Umwanditsi
April 14, 2022

Mu rukerera rwo ku itariki ya 14 Mata 2022 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi( twirinze gutangaza amazina ye) ufite imyaka 58 yafashwe ku ngufu ahagana ku isaha ya saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 13 Mata 2022. Ibi, byakozwe n’umugabo w’imyaka 45 y’amavuko wafungiwe ibyaha bya Jenoside.

Ni amakuru yakomeje gukurikiranwa kugeza ku i saa 11h20 z’amanywa uyu munsi, aho hakomezaga gushakishwa uyu mugabo wo mu kagali ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange ari naho bivugwa ko yafatiye uyu mubyeyi ku ngufu akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyarusange, Fiacre Ruzindana yabwiye intyoza.com ko uyu mugabo w’Imyaka 45 wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukekwaho gufata ku ngufu no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uyu mubyeyi, ku  bufatanye bw’inzego yaje gufatirwa mu murenge wa Mushishiro, Akagali ka Rwasare, Umudugudu wa Karucuru ashyikirizwa Polisi.

Yagize ati” Uyu mugabo yafatiwe mu murenge wa Mushishiro nyuma y’amakuru twagiye duhanahana n’Urwego rw’umutekano rwunganira akarere (Dasso) n’umudugudu wa Gasharu ho mu murenge wa Mushishiro, atabwa muri yombi mu kagali ka Rwasare, Umudugudu wa Karucuru. Agomba gushyikirizwa Police kugirango ashyikirizwe RIB Sitasiyo ya Muhanga abazwe ibijyanye n’icyaha akekwaho”.

Nyuma y’uko uyu mubyeyi afashwe ku ngufu yahungabanye, ntari kuvuga ndetse yagejejwe ku kigo Nderabuzima cya Gikomero giherereye mu murenge wa Nyarusange ahabwa ubuvuzi bw’ibanze, ariko yoherezwa ku ivuriro rikuru rya Kabgayi kugirango akomeze yitwabweho.

Akimana Jean de Dieu

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5899 Posts

Politiki

4150 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1024 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga