• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga: Abakuze basabwe kutangiza abakiri bato babigisha amacakubiri no guhakana Jenoside

Umwanditsi
April 16, 2022

Mu buhamya bwa Mukabadege Anastasie wamaze amezi atatu (3) abundabunda ahahoze komini Nyabikenke, hiciwe imbaga y’abatutsi akaza kurokoka, asaba abakuze kwirinda gukomeza kuroga abakiri bato babinyujije mu nyigisho zihembera urwango rushingiye ku moko n’amacakubiri kuko aribyo byatumye Abatutsi bahigwa ndetse bakicwa n’abari abaturanyi n’inshuti zabo. Ibi, yabigarutseho kuri uyu wa 15 Mata 2022, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ab’i Nyabikenke.

Yagize ati” Rubyiruko ndagirango mbamenyeshe ko ababyeyi banyu badakwiye kubayobya bababeshya ko Jenoside itabayeho cyangwa ngo bababeshye ko ababyeyi banyu bafunze batayikoze kuko duhungira hano twari tuziko ariho twabonera umutekano ndetse hari benshi bahiciwe, nanjye namaze igihe kingana n’amezi 3 mbundabunda muri iki gice, bakamfata ariko nkabona bamwe barandetse ngakomeza kandi twahigwaga n’abo twabanaga, duturanye ariko nibo bafashe iya mbere yo kutwambura ababyeyi, abavandimwe, abana n’abagabo bacu, barabica. Gusa ndashimira abagiye badufasha tukabasha kurokoka”.

Akomeza avuga ko mu ikusanyamakuru no mu gihe cyo guca imamza muri Gacaca bitari byoroshye, ariko ko yabinyuzemo. Asaba abakiri bato kwanga ikintu cyose cyabasaba kwitandukanya, bakanga ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta keza kayo. Abashishikariza kugira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu bityo bakunga ubumwe nk’urufatiro rw’Ejo hazaza hazira Jenoside”.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko gukosora neza amateka mabi yaranze igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba gukorwa n’urubyiruko  rukirinda ubugome.

Rudasingwa ati” Gukosora neza amateka mabi yanyujijwemo abatutsi bigomba gukorwa n’abakiro bato bategura igihugu cyiza cy’Ejo hazaza hazira ubugome na  Jenoside yakorewe Abatutsi ukundi, bityo bagahitamo guharanira kugira imibereho myiza izabaha imbaraga zo kubaho neza maze bakarangwa n’imyitwarire myiza ibereye urubyiruko. Abasaba kandi kugirira neza bagenzi babo bikababera umusanzu mwiza wo kubaka ubumwe, natwe tugakomeza kwiyubaka bya nyabyo, ntiduheranwe n’ibyatubayeho”.

Depite Kalinijabo Bartremy, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yemeza ko Leta yu Rwanda irangajwe imbere no gukomeza komora ibikomere by’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ahamya ko u Rwanda iyo rugira ubuyobozi bwiza nta marira n’agahinda byari kuba. Yibukije ariko ko amateka ya Ndiza agaragaza ko aha habaye itangiriro ry’ibibi kuko mu 1959 bivugwa ko urushyi rwakubiswe uwari Perezida wa mbere w’U Rwanda Dominiko Mbonyumutwa rwatumye iki gice abantu bapfa ndetse bicwa n’abo baturanye.

Akomeza akebura ababyeyi babi ko badakwiye kubeshya abana babo, ko ndetse bakwiye kwitandukanya n’abafite imyitwarire mibi. Abibutsa ko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe kandi bakarenga amoko kuko igihugu kitifuza ko Jenoside yakongera kubaho ukundi. Asaba ko abantu bakwiye kwirinda ingengabitekerezo mbi y’Amoko no kwanga uwo mudahuje, bityo ko Amako y’amahimbano yazanywe n’abazungu adakwiye gutandukanya abantu, ahubwo bakwiye guharanira kugira ubumwe butanyeganyezwa n’uje wese ashaka kongera gushora abantu mu mwiryane.

Yagize kandi ati“ Nimwitandukanye n’ikibi kuko nicyo cyashoye benshi muri bakuru banyu kwica Abatutsi kubera inyigisho mbi, bityo muharanire ko uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa kuko ntabwo umunyarwanda azongera guhigwa nkuko abatutsi bahizwe”.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga