• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
25/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
25/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
25/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Ubutasi bwa Amerika bwagaragaje ko Putine arimo gutegura intambara y’igihe kirekire

Umwanditsi
May 11, 2022

Ubutasi bw’Amerika bwaburiye ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin arimo gutegura intambara y’igihe kirekire muri Ukraine, ndetse n’iyo yashobora kugera ku ntsinzi mu burasirazuba ntibyasoza intambara. Ni mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu burasirazuba, aho Uburusiya burimo kugerageza kugira igice bufata.

Uburusiya bwahinduye umuvuno (ingendo) bwibanda ku gufata akarere ka Donbas ko mu burasirazuba nyuma yuko Ukraine yihagazeho igashobora kubuza amagerageza yo gufata umurwa mukuru wayo Kyiv.

Ariko nubwo bimeze gutya, ubutasi bw’Amerika bwavuze ko abasirikare b’Uburusiya nta ntambwe ikomeye bari batera.

Umukuru w’ubutasi bw’Amerika Avril Haines kuri uyu wa kabiri yabwiye akanama ko muri sena y’Amerika ko Putin agishaka “kugera ku ntego zirenze Donbas“, ariko ko hari “ukudahura hagati y’intego ze n’ubushobozi bwa gisirikare busanzwe [bwo mu ntambara isanzwe] bw’Uburusiya muri iki gihe“.

Yongeyeho ko Perezida w’Uburusiya “bishoboka” ko arimo yitega ko imfashanyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) n’Amerika kuri Ukraine igabanuka, mu gihe ukwiyongera kw’ibiciro ku masoko, ibiribwa bidahagije n’ibiciro by’ingufu (ibitoro) birimo kurushaho kuba bibi.

Ariko Avril, yavuze ko Perezida w’Uburusiya ashobora kwiyambaza “uburyo bukaze kurushaho” mu gihe intambara ikomeje – nubwo Uburusiya bwakoresha intwaro z’ubumara za nikleyeri ari uko gusa Putin abonye hari “inkeke ku kubaho” k’Uburusiya nk’igihugu.

Umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bw’Amerika Scott Berrier nkuko BBC ibitangaza, yabwiye ako kanama ko muri sena ko Abarusiya n’Abanya-Ukraine hagati yabo “hari ukuntu rwabuze gica“.

Mu mirwano ya vuba aha, Ukraine ivuga ko yisubije ahantu hane mu karere ka Kharkiv ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba. Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko imijyi ya Cherkasy Tyshky, Ruski Tyshky, Rubizhne na Bayrak yose yambuwe Uburusiya.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yavuze ko uduce Ukraine irimo kwigarurira turimo gutuma buhoro buhoro abasirikare b’Uburusiya bava muri Kharkiv, imaze igihe imishwaho ibisasu kuva iyi ntambara yatangira ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri.

Ariko yavuze ko Abanya-Ukraine “badakwiye kurema umwuka wo kwiyumvamo igitutu kirenze, aho intsinzi ziba zitezwe buri cyumweru ndetse na buri munsi“.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga