• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
25/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
25/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
25/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Kamonyi-Gacurabwenge: Abaturage babwiwe ko uzongera kohereza Ingurube ku Musigiti azaba ashaka “Akamunani”

Umwanditsi
May 12, 2022

Ni inama y’umutekano yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2022, ihuza Abaturage n’Ingabo dore ko ari hafi y’ikigo cya Gisirikare cy’ahazwi nko kuri Pasa, muri metero nke ngo ugere mu Gacurabwenge ahari umusigiti woherejweho Ingurube. Abaturage basabwe ko nta kongera kuvogera Umusigiti ngo bohereze cyangwa se banyuzeyo ingurube kuko babizi neza ko iri tungo ku mu Isilamu ari icyizira. Babwiwe ko uzongera azaba ashaka “Akamunani”.

Iyi nama, yabaye nta muyobozi mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Akagari kuzamura wari uhari kandi mu busanzwe uyu aba ari n’umunsi wahariwe Inteko z’abaturage, byongeye ikaba yari yabereye ahantu hari ikibazo kibangamiye abayoboke b’idini ya Isilamu bohererezwa cyangwa bakanyurizwa ingurube ku Musigiti, ibyo bamwe mu baganiriye na intyoza bavuga ko banenze.

Gusa, bashima Ingabo kuko ngo iteka zibaba hafi ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi bakaba bahura kenshi kuko baturanye n’ikigo. Bashima inama n’impanuro bahawe n’ ingabo ubwo zabaganirizaga zibabwira uko bakwiye kwitwara, batabangamira abavandimwe badahuje imyizerere mu bijyanye n’ubuyobokamana. Bahamya ko inama n’impanuro bahawe zabanyuze ko kandi bagiye kuzubahiriza.

Muri iyi nama kandi, abaturage beretswe Gitansi y’amafaranga(dufitiye kopi), ibihumbi mirongo itatu(30,000Fr) yaciwe umuturage uherutse kurekura ingurube ze zikajya ku musigiti, ibyafashwe nk’ubushotoranyi bikanakurura ikibazo. Abaturage, basabwe kureka ubushotoranyi, bagaturana batanduranya, ko kandi uzahirahira yongera kurekurira ingurube ze ku Musigiti cyangwa se kuzihanyuza azaba ashaka“Akamunani”.

Isomere hano inkuru yabanje umenye uko ikibazo cy’ingurube ku Musigiti cyaje;Kamonyi-Gacurabwenge: Hari ubushotoranyi bw’abaturage bajyana ingurube ku musigiti

Muri iyi nama, abaturage baganiriye ku bibazo bitandukanye birebana na gahunda za Leta n’ubuzima rusange, bahabwa umwanya uhagije wo kubaza ibibazo. Gusa ku kijyanye n’ingurube ari nacyo cyatinzweho cyane, basabwe ko n’abazijyana ku isoko cyangwa se abazivana yo, bajya bakoresha umuhanda munini uhari aho kujya kunyura iruhande rw’umusigiti nk’abashaka gushotorana, cyane ko n’ubundi aho inzira bajyaga kunyura iri ari mu butaka bw’Idini ya Islam.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga