• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Kamonyi-Rukoma: Urubyiruko ruri ku Rugerero ruri gukora ibikorwa byivugira(amafoto)

Umwanditsi
May 13, 2022

Tariki ya 13 Werurwe 2022 nibwo urubyiruko rw’Abahungu n’Abakobwa barangije amashuri yisumbuye mu Karere ka kamonyi kimwe n’ahandi mu Gihugu batangiye ibikorwa by’urugerero. Ni ibikorwa bakora bigamije ahanini kuzana impinduka nziza mu mibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange. Urugerero rwo mu Murenge wa Rukoma ubwo twabasuraga twasanze inzu y’Ibiro by’Umudugudu izaba irimo n’irerero biri hafi kuzura. Hari n’ibindi bikorwa bitandukanye mu gihe gito bamaze ku Rugerero.

Bimwe mu bikorwa uru rubyiruko rw’Abahungu n’Abakobwa bamaze kugeraho birimo; Inzu irimo ibiro by’Umudugudu wa Tunza, izaba kandi irimo Irerero. Bari kuzamura igikoni ndetse n’ubwiherero bufite imiryango ine. Bubakiye abaturage uturima tw’Igikoni, bahanze ndetse batunganya imihanda y’imigenderano, bakoze Imirwanyasuri n’ibindi. Twanamenye kandi ko izi Ntore mu bindi byinshi zimaze gukora, zigishije imiryango yabanaga itarasezeranye igafata icyemezo igasezerwanywa.

Dore amafoto agaragaza bimwe mu bimaze gukorwa;

Aho uru rubyiruko ruri, usanga bakorana umwete.
Urwo ni rumwe muri uru rubyiruko ku nyubako.

Aho bashyize amatafari ya rukarakara, barimo kuyahakura bajya kubaka igikoni n’ubwiherero.
Uwo ugenda w’umupira w’umuhondo ni gitifu wUmurenge twasanze ari kumwe n’abari ku rugerero.
Uvuye ku nzu izaba ibiro by’Umudugudu n’irerero, ukurikiza ho igikoni kiri kuzamurwa, hagataho ubwiherero bw’imiryango4.
Ibikorwa byo gupavoma nabyo nibwo babyikorera.
Imboga zirakuze mu karima k’igikoni bubatse.
Akarima k’igikoni bubakiye umuturage.
Bakoze imirwanyasuri mu baturage.

Ntibatanzwe gukora imihanda y’imigenderano.
Bahinze imboga mu murima mugari kurusha akarima k’igikoni.

Ku rugerero nta nzara kuko bafite uko bapanze gahunda zo kwegerana n’ameza.

Soma hano inkuru y’igihe hatangizwaga Urugerero;Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu babyeyi baherekeje abana babo, babafasha mu bikorwa bitangira Urugerero

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga