• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Muhanga: Ufite ubumuga bwo mu mutwe watabarijwe, yakuwe ku muhanda ari gufashwa n’Ibitaro bya Kabgayi

Umwanditsi
May 13, 2022

Hashize igihe tubagejejeho inkuru y’ubusabe bw’abaturage bo mu mujyi wa muhanga batabarizaga umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe bavugaga ko atagira aho arara uretse ku muhanda, ko kandi yari atwite. Inkuru nziza isubiza ubusabe bw’abaturage batabazaga ni uko uyu murwayi yakuwe ku muhanda akaba arimo kwitabwaho n’ibitaro bya Kabgayi.

Ni umugore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 36-39 y’amavuko, yakunze kugaragara ku muhanda uva mu mujyi wa Muhanga ugaca i Nyabisindu werekeza ku Kibuye. Abaturage bamubonye kenshi arara ku muhanda ndetse bakemeza ko atwite bashingiye ku bimenyetso babonaga.

Uyu muturage, amakuru twamaze kumenya ni uko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye yafashwe ku Itariki ya 10 Gicurasi 2022 akajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kugirango yitabweho.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi yemeje aya makuru y’uko bamufite kandi batangiye kumukurikirana no kumwitaho kugirango agire ubuzima bwiza.

Yagize ati” Nibyo koko uyu murwayi twaramwakiriye, turamufite kandi arimo arakurikiranwa kugirango ubuzima bwe bumere neza cyane kuko ntabwo yaje ameze neza“.

Yongeyeho ko Ibitaro bya kabgayi abereye umuyobozi bifite ubushobozi bwo kwita kuri uyu muturage ndetse n’igihe byaba bidashobotse ko ahabwa ubufasha bukwiriye kuri ibi bitaro yakoherezwa ahandi hari ubushobozi bwisumbuye kugirango arusheho kwitabwaho.

Ati” Ibitaro byacu bifite ubushobozi bwo kumwitaho ndetse n’igihe byaba bitagishobotse ko tumuha ubuvuzi bukwiye twamwohereza ahandi hari ubushobozi buri hejuru y’ubwo dufite kugirango afashwe neza kurushaho“.

Ubwo umunyamakuru yabazaga Muganga niba koko amakuru yavuzwe n’abaturage ko uyu murwayi atwite ari impamo, niba kandi yamusura aho arwariye, yamusubije ko bidashoboka kubera ko umuntu wabagezeho aba yabaye uwabo, bityo n’indwara yaba afite keretse ariwe witangiye amakuru ajyanye n’ubuzima bwe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamabuye wafatiwemo uyu muturage, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko yafashwe akajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kabgayi, kandi ko yanatangiye kwitabwaho. Gusa avuga ko hari ibirimo kugorana kuko uyu muntu bayobewe aho akomoka kugirango banarebe niba yishyurirwaga  ubwisungane mu kwivuza kuko ubu arimo kuvuzwa 100%. Avuga kandi ko ibyo nubwo atari ikibazo cyane, ikindi kiyongeraho ngo ni uko atavuga, araceceka ntushobora kumva avuga, ahora acecetse kandi atuje.

Nkuko bitangazwa, uyu siwe wenyine ufite iki kibazo kuko umujyi wa Muhanga ukomeza kugaragaramo abafite ubumuga n’abarwayi bicara ku mihanda bagasaba abahisi n’abagenzi. Ubuyobozi mu bihe bitandukanye bwagiye buvuga ko iyo bageze iwabo bongera bakagaruka bitewe n’uburyo bafatwa n’imiryango yabo.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga