• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
25/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
25/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
25/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Muhanga: Ufite ubumuga bwo mu mutwe watabarijwe, yakuwe ku muhanda ari gufashwa n’Ibitaro bya Kabgayi

Umwanditsi
May 13, 2022

Hashize igihe tubagejejeho inkuru y’ubusabe bw’abaturage bo mu mujyi wa muhanga batabarizaga umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe bavugaga ko atagira aho arara uretse ku muhanda, ko kandi yari atwite. Inkuru nziza isubiza ubusabe bw’abaturage batabazaga ni uko uyu murwayi yakuwe ku muhanda akaba arimo kwitabwaho n’ibitaro bya Kabgayi.

Ni umugore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 36-39 y’amavuko, yakunze kugaragara ku muhanda uva mu mujyi wa Muhanga ugaca i Nyabisindu werekeza ku Kibuye. Abaturage bamubonye kenshi arara ku muhanda ndetse bakemeza ko atwite bashingiye ku bimenyetso babonaga.

Uyu muturage, amakuru twamaze kumenya ni uko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye yafashwe ku Itariki ya 10 Gicurasi 2022 akajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kugirango yitabweho.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi yemeje aya makuru y’uko bamufite kandi batangiye kumukurikirana no kumwitaho kugirango agire ubuzima bwiza.

Yagize ati” Nibyo koko uyu murwayi twaramwakiriye, turamufite kandi arimo arakurikiranwa kugirango ubuzima bwe bumere neza cyane kuko ntabwo yaje ameze neza“.

Yongeyeho ko Ibitaro bya kabgayi abereye umuyobozi bifite ubushobozi bwo kwita kuri uyu muturage ndetse n’igihe byaba bidashobotse ko ahabwa ubufasha bukwiriye kuri ibi bitaro yakoherezwa ahandi hari ubushobozi bwisumbuye kugirango arusheho kwitabwaho.

Ati” Ibitaro byacu bifite ubushobozi bwo kumwitaho ndetse n’igihe byaba bitagishobotse ko tumuha ubuvuzi bukwiye twamwohereza ahandi hari ubushobozi buri hejuru y’ubwo dufite kugirango afashwe neza kurushaho“.

Ubwo umunyamakuru yabazaga Muganga niba koko amakuru yavuzwe n’abaturage ko uyu murwayi atwite ari impamo, niba kandi yamusura aho arwariye, yamusubije ko bidashoboka kubera ko umuntu wabagezeho aba yabaye uwabo, bityo n’indwara yaba afite keretse ariwe witangiye amakuru ajyanye n’ubuzima bwe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamabuye wafatiwemo uyu muturage, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko yafashwe akajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kabgayi, kandi ko yanatangiye kwitabwaho. Gusa avuga ko hari ibirimo kugorana kuko uyu muntu bayobewe aho akomoka kugirango banarebe niba yishyurirwaga  ubwisungane mu kwivuza kuko ubu arimo kuvuzwa 100%. Avuga kandi ko ibyo nubwo atari ikibazo cyane, ikindi kiyongeraho ngo ni uko atavuga, araceceka ntushobora kumva avuga, ahora acecetse kandi atuje.

Nkuko bitangazwa, uyu siwe wenyine ufite iki kibazo kuko umujyi wa Muhanga ukomeza kugaragaramo abafite ubumuga n’abarwayi bicara ku mihanda bagasaba abahisi n’abagenzi. Ubuyobozi mu bihe bitandukanye bwagiye buvuga ko iyo bageze iwabo bongera bakagaruka bitewe n’uburyo bafatwa n’imiryango yabo.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga